Abayobozi b’Umujyi wa Kigali babajijwe niba amazi abaturage b’i Nduba bavoma bo bayanywa

1

Icyobo kimenwamo amazirantoki i Nduba. Abaturage bavuga ko bikamukira mu masooko bavomaho amazi banywa bakanayakoresha

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) banenze uburyo umujyi wa Kigali wajenjetse ku kibazo cyo kwita ku baturage baturiye ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda cya Nduba, imyaka ikaba ibaye itanu.

Iki kimoteri nicyo kimenwamo imyanda iva mu mujyi wa Kigali. Cyasimbuye icya Nyanza ya Kicukiro nyuma yo kubona ko cyatezaga umwanda ukabije mu mujyi.

Ubwo umujyi wa Kigali witabaga PAC kuri uyu wa Kabiri, Depite Nkusi Juvenal uyobora PAC yavuze ko bitumvikana uburyo abaturage batuye mu murenge wa Nduba bakinywa amazi mabi avanzemo imyanda ikamuka muri icyo kimoteri.

Depite Nkusi yavuze ko abayobozi bakwiye kwishyira mu mwanya w’abaturage bamaze imyaka itanu banywa ayo mazi mabi avanze n’imyanda yo mu misarane.

Kuri iki kibazo, Nkusi yabajije Meya ati: “Meya, ari wowe uwaguha ariya mazi wayanywa?

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwavuze ko ikibazo kitibagiranye, ahuwo ngo nuko uburyo bwo kugikemura bwagiye buhura n’imbogamizi.

Meya Mukaruliza Monique yavuze ko kuri ubu hari gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage baturiye iki kimoteri avuga ko muri Werurwe umwaka utaha amazi azaba yabonetse.

Uretse kwanduza amazi kandi, ikomoteri cya Nduba kinubirwa n’abaturage bavuga ko giturukamo amasazi n’umunuko bishobora kubateza indwara.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko bwimuye abaturage bari begereye icyo kimoteri byibuze abatuye muri metero 400 uturutse aho kiri ariko depite Nkusi avuga ko izo metero ari nke bitewe n’uko imyuka ivamo ari mibi cyane ndetse ifite ingaruka ku baturage bahegereye.

Meya Mukaruliza yasobanuye ko bashyizeho iyo ntera hagendewe ku bipimo bitangwa na REMA bigena intera itandukanya ikimoteri n’abaturage.

Umujyi wa Kigali wagombaga kwimura imiryango 444 yari ituriye icyo kimoteri ariko kugeza ubu abagera kuri 50 ntibarimurwa, bikajyana n’ingurane ingana na miliyari 2 na miliyoni 664 zagombaga kwishyurwa abimuwe ariko kugeza ubu hakaba hamaze gutangwa milyari 1 na miliyoni 657.

Umwaka ushize Umujyi wa Kigali wari wijeje ko ugiye kuhashyira uruganda rutunganya iyo myanda ikavamo ingufu n’ibindi byagirira igihugu akamaro, nyamara na n’ubu nta kirakorwa.

Meya Mukaruliza yavuze ko hari umushoramari uri mu biganiro n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ngo abyaze iyo myanda umusaruro kandi ngo bigiye kurangira, bakaba bizeye ko mu mpera z’ukwezi kwa cumi bazaba bamenye igisubizo.

Umujyi wa Kigali watewe utiteguye

Depite Nkusi yagaragaje ko hatigeze haba ugutegura guhamye kuko ikibazo cyari i Nyanza n’ubundi cyagarutse i Nduba.

Fidele Ndayisaba wari umuyobozi w’umujyi wa Kigali mu gihe ikimoteri cya Nduba cyavanwaga i Nyanza ya Kicukiro kikajyanwa i Nduba, yavuze ko byakozwe huti huti ngo kuko ikimoteri cy’i Nyanza cyari giteje ikibazo gikomeye bityo bikaba ari byo byatumye bidashyirwa mu bikorwa nk’uko abadepite babisabye kuko nta ngengo y’imari ihagije yari ihari.

Yagize ati "ikimoteri cya Nyanza kimukira i Nduba habayeho ubwihutirwe kubera ikibazo gikomeye cyari giteje ku baturage b’i Nyanza, umujyi wa Kigali uhabwa ukwezi kumwe ko kuba icyo kimoteri cyimutse mu mwaka w’ingengo y’imari hagati, ubwo murumva icyo bisobanura guhabwa ukwezi kumwe mu mwaka w’ingengo y’imari hagati."

Fidele Ndayisaba yongeyeho ko ikibazo cy’ingengo y’imari itarabonekeye igihe ari imbogamizi ikomeye umujyi wa Kigali wahuye nayo mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Kugeza ubu ikimoteri cya Nduba kimaze gutwara asaga miliyari 4 kandi cyiracyatwara n’andi, mu gihe ikimoteri gitunganya imyanda cyari kubakwa mu murenge wa Kigali cyari gutwara miliyari 10.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo