Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Abasenyewe n’imvura I Rubavu bacumbikiwe n’abaturanyi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abasenyewe n’imvura I Rubavu bacumbikiwe n’abaturanyi

Inzu 43 mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu zaraye zisenywe n’imvura banyirazo ubu bacumbitse mu baturanyi amabarura yatangiye ngo bubakirwe.

Iyi mvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri niyo yasenyeye aba banya Rubavu, umuyobozi w’uyu murenge Mugishs Honor abisobanura yagize ati:” n’ijoro twaraye tugize ibiza aho amazu 43 yagurutse y’abaturage ndetse n’intsinga z’amashanyarazi. Ni imvura nyinshi yaguye irimo n’umuyaga mwinshi ariko kubw’amahirwe kugeza ubu nta wapfuye nta n’uwakomeretse.”

Uyu muyobozi ariko yavuze ko hari ibikoresho byangiritse ariko ngo aya mazu yangiritse nti yari yubatse mu buryo bukomeye kuko ngo amenshi yari yubakishije amatafari ya rukarakara.

Mugisha yavuze ko abahuye n’ibi byago ubu bacumbikiwe n’abaturanyi kandi ko hatangiye ibarura ngo abadashoboye kwiyubakira bubakirwe.

Ati :”Kugeza ubu ubufasha twakoze ni uko abaturage baturanye na bo babacumbikiye ubu turi mu ibarura abishoboye bo batangiye kwiyubakira ariko abatishoboye turashaka uko tubafasha ku rwego rw’akarere.”

Iyi mvura yaraye iguye si muri Rubavu gusa yasenyeye abantu kuko no muri Rusizi yashenye amazu 300 naho muri Gisaga inkuba ikubita umukobwa .

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza