Abasenateri basabye byihuse urwego ruzacogoza ruswa n’ubumenyi buke mu itangwa ry’akazi ka Leta

Abasenateri bifuje ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yerekana igihe ntarengwa hazashyirirwaho urwego rushinzwe itangwa ry’ibizamini by’abakozi ba Leta, kugira ngo ruswa, ikimenyane n’ubumenyi buke bikigaragara bicike.

Abasenateri babigaragaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’abaturage ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2015-2016 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017.

Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta igaragaramo ibibazo byo gushyira mu myanya abakandida batujuje ibisabwa, kudashyira mu myanya ku gihe abakandida batsinze ibizamini n’ikibazo cy’impuguke zikoresha ibizamini zitabifitiye ubushobozi.

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’abakozi ba Leta mu mwaka wa 2014/2015 ku mitangire y’akazi, bwerekanye ko abagera kuri 40% bagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina iri ku isonga, 39% bemeza ruswa ishingiye ku mafaranga, na ho 19% bemeza ishingiye ku cyenewabo.

Nyuma y’ubwo bushakashatsi hatangiye kwigwa uburyo hashyirwaho urwego rushinzwe gutanga ibizamini by’akazi ka Leta, rugafatanya na gahunda nshya yo gusaba akazi hifashishijwe ikoranabuhanga (E-recruitment).

Abasenateri bagaragaje ko batumva impamvu urwo rwego rutarajyaho, mu gihe amakosa nk’ayo akigaragara mu mitangire y’akazi ku bakozi ba Leta.

Kwihutisha ishyirwa mu myanya ry’abakozi, gushyiraho uburyo bunoze bwo kwemeza impuguke zikoresha ibizamini mu nzego za Leta.

Senateri Appolinaire Mushinzimana yagize ati “..Usanga hari ikigo bahaye inshingano yo kubafasha gushaka abakozi, no kubakorera gahunda yose yo kubashyira mu myanya, ariko ugasanga nabwo batabyishimiye , bakigaragazamo ya makosa n’ubundi.”

Senateri Gallican Niyongana, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage muri sena yagize ati “Tuganira na MIFOTRA na PSC n’icyo cyo kuba babiha Komisiyo y’abakozi ba Leta ikaba ibishinzwe, nayo yarabivugaga ko mu biriho bitekerezwa ko nayo yabikora …ariko ibyo byakemuka kuko biriho bisuzumwa.N’umwaka ushize batubwiraga ko bariho babisuzuma bitonze kugira ngo barebe ingaruka , barebe ibyiza byavamo bishobora wenda no kurangira basanze atari bwo buryo bwiza.”

Niyongana avuga ko urwo rwego ruzajya rubika amakuru y’abantu bashaka akazi bose ndetse n’abarangije amashuri, rukoreshe ibizamini mu myanya itandukanye n’iyo iyo myanya yaba nta bakozi ikeneye, igihe bazashakira abakozi mu rwego rwa Leta bazajye kureba kuri urwo rutonde bafite.

Ati “Bavuga ko ibyo bintu bishobora no kugabanya za ruswa rwose na cya kimenyane.’
SenateRI Tito Rutaremara we yavuze ko niyo urwo rwego rwajyaho rukwiye kugenzurwa cyane, ngo kuko no mu bindi bihugu rwashyizweho ntibibabuza kurya ruswa.

Ati “Twabaye mu bihugu rubamo…igihe cyo gushyiraho abakozi, rwa rwego nirwo rushinzwe gushaka impuguke, Icyakora rero nabyo hatabayeho uburyo bwo kurwanya ruswa n’ibindi, ntimugirengo ruswa n’akarengane birakira ijana ku ijana.Muri Uganda naho rurahari, ariko naho usanga ruswa yaragiyemo.”

Sena yafashe imyanzuro itandukanye mu gihe urwo rwego rutarajyaho kugirango imitangire y’akazi ikomeze kugenda neza.Muri iyo myanzuro harimo g usuzuma ko abakora ibyaha n’amakosa mu gushaka, gushyira mu myanya abakozi no kubacunga babiryozwa, gukora urutonde rw’abateje Leta igihombo giturutse ku makosa bakoze mu micungire y’abakozi ba Leta no gushyiraho uburyo bwo kubishyuza bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 3 kandi Sena ikazagezwaho raporo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo