Abarwaye indwara zidakira bahawe abafasha bazatuma bazigama amafaranga yatikiriraga mu bitaro

Patrick Ndimubanzi umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ahemba uwabaye uwa mbere mu bafasha ba muganga ubwo barangizaga amahugurwa

Abantu barwaye indwara zitandura zirimo n’izidakira bafahawe abantu bazajya babafasha biswe abafasha ba muganga bazajya babitabo mu ngo zabo mu mwanya wo kujya mu bitaro aho batanga amafaranga kandi batazakira.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Werurwe ni bwo aba bafasha ba muganga barangije amahugurwa y’amezi atandatu bakoraga bahugurwa kwita kubarwayi b’indwara zidakira. Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwita ku buzima mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa mbere ni nabwo hanatangijwe iyi gahunda y’abafasha b’abaganga.

Dr Marie Aime Muhimpundu ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yavuze ko aba bafasha ba muganga bashyiriweho kwita kuri aba barwayi b’indwara zidakira bakabarwariza mu rugo aho kuguma kwa muganga batanga amafaranga kandi nta bufasha budasanzwe bagihabwa n’abaganga.

Ati:”Ni abantu bazajya bita kuri bano barwayi bafite indwara zidakira bakabasanga iwabo mu rugo, icyari kigamijwe ni ukugirango wa murwayi wabaga kwa muganga nta kindi kintu ategereje baramubwiye ko indwara arwaye itazakira ariko akahaguma kuko aba mu rugo atabona n’uwamuha na cya kinini bamwandikiye. Noneho hatekerezwa y’uko aho kugirango umuntu arihe amafaranga y’igitanda kwa muganga arihe amafaranga y’abaza kumurwaza kwa muganga n’uhora aza kumugemurira hatekerezwa ko hashyirwaho aba bafasha ba muganga kugirango ajye amuhora hafi amwiteho amenye niba imiti yayibonye.”


Dr Marie Aime Muhimpundu ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC

Dr Muhimpundu akomeza avuga ko aba bafasha ba muganga bazaba bafite n’inshingano zo gufasha umurwayi kwiyakira ndetse no kwigisha umuryango uba uzi ko ufite umurwayi utazakira.

Ati :”Niba kandi ari mu minsi ya nyuma afashwa no kwakira ikibazo afite kuko ni kimwe mu bintu aba(abafasha ba muganga) bazaba bashinzwe ndetse no gutegura umuryango kuko iyo umuryango bawubwiye ngo ufite umurwayi utazakira baba bakeneye ubategura akabafasha kubyakira.”

Aba bafasha ba muganga kandi bahawe n’inshingano yo kwigisha n’abatararwara izi ndwara babereka ububi bwazo ndetse n’uko zandura ndetse n’uburyo bwo kuzirinda kuko ubu ziri kwiyongera mu gihugu.

Aba bafasha ba muganga bakaba bazajya bakorera mu tugari bakomokamo ndetse bakazajya bagenerwa igihembo nk’abakozi ba Minisiteri y’uhuzima.

Indwara zidakira zirimo ditabete. Umutima, umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije, Epatite n’izindi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo