Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Abarwaye Fisitile barinubira guharabikwa, kunenwa no guhezwa mu muryango nyarwanda

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Abarwaye Fisitile barinubira guharabikwa, kunenwa no guhezwa mu muryango nyarwanda

Abagendana uburwayi buzwi ku izina rya Fisitile (Fistile) baravuga ko babangamiwe n’imvugo zikunze gukoreshwa iyo havugwa uburwayi bwabo kuko ngo hakoreshwa inyito zitandukanye nko: "kujojoba" n’andi, amambo abafite ubu burwayi bavuga ko abakumira ndetse akanabatera ipfunwe, guhezwa ndetse no kunenwa n’abo babana cyangwa se abo bahura na bo aho banyura.

Abo Makuruki.rw yahuriye na bo ku bitaro bikuru bya kaminuza CHUK mu mujyi wa Kigali bafite ubu burwayi, bavuga ko batishimira imvugo ikoreshwa iyo barimo kuvuga ku burwayi bwabo bakavuga ko izo mvugo zituma bahabwa akato mu muryango nyarwanda.

Umulisa Clementine umwe mu bafite ubwo burwayi yagize ati: "Njyewe iyi ndwara nyimaranye imyaka 12 ariko Dushavuzwa n’imvugo zikoreshwa bavuga uburwayi dufite kuko ziranadukomeretsa cyane.”

Akomeza avuga ko ababanena babita amazina arimo ba birajojoba, ba rujojoba abandi bakavuga ko ngo ari bo babwiteye bavuga ko basambanye n’abagabo benshi bakabashwanyaguza imyanya ndangagitsina.

Ibyo byose ngo ni byo baheraho bavuga ko Leta yagakwiriye gushyiraho ingamba zibarengera nkuko bikorwa no kubandi bafite ubumuga n’uburwayi butandukanye.

Undi utarashatse kwivuga izina yagize ati: ” Erega rwose natwe ubu ni ubumuga dufite kandi sitwe twabwikururiye! turasaba Leta ko yadufasha nkuko ifasha abandi bakadukiza ayo magambo adukomeretsa kuko turi abanyarwanda nk’abandi.”

Mu rwego rwo gukemura no gufasha abafite ibibazo by’indwara ya fistile, ibinyujije mu bitaro bikuru bya Kibagabaga Leta yatangije gahunda yo kwita kuri aba barwayi no gutanga ubufasha mu kuvura abarwaye fisitile, igikorwa bakora inshuro eshatu mu mwaka.

Ibi bitaro birabacumbikira, bikabagaburira ndetse bikabaha na tike ibasubiza mu ntara baje baturukamo.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko Imiryango yabo barwayi ikwiye gufata iya mbere mu guhindura imyumvire y’abantu babita amazina abakomeretsa bityo n’abayanyarwanda na bo bakumenya gukoresha imvugo zidakomeretsa.

Ibi bitaro ngo bisanga hakagombye kujyaho amashyirahamwe yakwitanga mu gukangurira abaturage guhindura imyumvire bakareka guha akato aba barwayi kandi ngo n’abarwaye iyi ndwara na bo ntibagomba kwiha akato kuko akenshi ngo atari bo bayitera.

Sebatunzi Osée uyobora ibitaro bya kibagabaga yagize ati: ” Bakwiye kwiyakira bakumva ko fisitile ari indwara nk’izindi, bakumva ko na bo bafite agaciro muri sosiyeti."

Mugushaka kumenya icyo inzego zirebwa n’iki kibazo ziteganya kugira ngo iri hohoterwa aba bagore bakorerwa rikurweho ndetse n’izo nyito zihagarikwe burundu, Makuruki.rw yavuganye n’inzego zitandukanye nka MINISANTE, MIGEPROF, RALC ariko bose bitanye bamwana habura uwasubiza aba baturage.

Ibisobanuro ku ndwara ya Fisitile

Fisitile ni indwara iboneka ku babyeyi batakurikiranywe neza igihe babyara maze hakirema inzira zidasanzwe ziterwa no gukomereka igihe umugore atinze ku nda.

Icyo gihe umutwe w’ umwana uhagama mu matako y’umubyeyi, iyo atabonye ubufasha bukwiye kandi bwihuse, aribyo bituma inyama zo mu matako y’ umubyeyi zangirika, hanyuma zigakomereka, zigacika n’ ibisebe, akaba ariho hava uburwayi bwa fisitile.

Izo nzira zidasanzwe zirema, zituma umubyeyi ajojoba inkari cyangwa umusarane munini ku buryo atagizemo uruhare. Iyo myanya iyo ikomeretse igacika ihura n’inzira z’umusarane noneho umwanda muto n’ umunini byose bikajya bimanukira hamwe mu nda ibyara.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima OMS /WHO, uvuga ko Abagore bagera ku 1000 babyaye hashobora kubamo umugore umwe ubyaye agakomereka, akaba yarwara iyi ndwara ya Fisitile.

Mu Rwanda n’ubwo nta bushakashatsi burakorwa ku barwaye iyi ndwara, ngo nibura abantu bagera ku 100 ku mwaka ni bo bashobora kuyirwara.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza