Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Abanyamadini bitezweho gukemura ibibazo by’ingutu byugarije abanyarwanda

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Abanyamadini bitezweho gukemura ibibazo by’ingutu byugarije abanyarwanda

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance yasabye abanyamadini kongera imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Ibi yabivugiye mu nama nyinguranabitekerezo yahuje iyi minisiteri, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ndetse n’abanyamadini ku ruhare rw’amadini mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Muri iyi nama Dr. Felicien Usengumukiza ukuriye ishami ry’ubushakashatsi muri RGB yatangaje ko amakimbirane yo mu muryango aza ku mwanya wa kabiri mu bintu bitanu Abanyarwanda babona bibangamira umudendezo wabo.

Ibi bishimangirwa n’umubare munini w’abantu bagenda bicana aho umugore yica umugabo, umugabo yica umugore, umwana akica ababyeyi cyangwa ababyeyi bakivugana abana babo kubera amakimbirane y’urudaca aranga bene iyo miryango.

Leta ihanze amaso uruhare rw’Abanyamadini

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperance yashimiye amadini ku ruhare yagize mu kubaka umuryango nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi anabashimira ko kugeza uyu munsi bakigaragaza ubushake mu kubaka umuryango.

Gusa Minisitiri Nyirasafari yagaragaje ko nubwo hari byinshi byakozwe hakiri ibibazo bibangamiye iterambere ry’umuryango.

Hari amakimbirane mu miryango imwe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, abana b’abangavu basambanywa bakanaterwa inda, abana bata ishuri, abafite imirire mibi, haracyari abana bafite imirire mibi, isuku nke igaragara mungo, mu bana ndetse no mu bigo by’amashuri.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko kuganira n’abanyamadini ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu gucyemura ibyo bibazo.

Ati: "Ubwitabire bwanyu buragaragaza agaciro muha umuryango nk’ishingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda. Turabashimiraburuhare uruhare mwagize mu kubaka Umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubufatanye bwanyu mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere ry’Umuryango, uyu ni umwanya wo gushimira Imana ibyo yatugejejeho no kureba uko twafatanya kurandura inzitizi zisigaye, duteraniye hano ngo tujye inama y’uburyo twarandura ibi bibazo tukubaka umuryango utekanye ubereye igihugu.

Musenyeri Birindabagabo Alexis yavuze ko byinshi mu bibazo biri mu muryango abanyarwanda bashobora kubyikemurira batagombye kwitabaza inkunga z’amahanga.

Ati: "Byinshi mu bibazo biri mu muryango twabyikemurira tutagombeye kwitabaza abantu bo hanze ngo baduhe inkunga, nkubu abana 1,027 batarabona imiryango barererwamo, amatorero n’amadini abishatse bose bahita babona imiryango."

Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne yavuze ko amakimbirane yo mu ngo atangirira mu ishingwa ry’ingo, avuga ko hari ingo zishingwa mu buryo budasobanutse bushobora kuba intandaro y’amakimbirane.

Musenyeri Kambanda Antoine yavuze ko amadini atanga umusanzu wo gutegura abagiye kurushinga no guherekeza ingo nshya kugira ngo bubake imiryango ihamye

Mu rwego rwop guhangana n’ingaruka z’amakimbirane yo mu ngo, Musenyeri Philippe
Rukamba yatanze igitekerezo ko mu mashuri hashyirwaho ubujyanama ku ihungabana bufasha abana bahungabanywa n’ibibazo byo mu ngo.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo: Kurushaho gukaza ibihano ku bagaragayeho guhohotera abana, Gushyira imbaraga muri gahunda yo gusenga ku ishuri, Kongera ubujyanama nsanamitima mu mashuri no mu miryango, Gushyiraho ihuriro rihuza Leta n’amadini hagamijwe guteza imbere umuryango.

Mu rwego rwo gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’iyi myanzuro, harajyaho itsinda rizakurikirana uko ibyemejwe bizashyirwa mu bikorwa, nyuma y’amezi atatu inzego zose zari muri iyi nama zikazahura zisuzuma aho zigeze ziyishyira mu bikorwa.


Iyi nama yitabiriwe n’abanyamadini atandukanye akorera mu Rwanda.


Prof Shyaka Anastase na Minisitiri Nyirasafari basabye abanyamadini guhagurukira ibibazo byugarije umuryango nyarwanda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza