Ubundi uwo ugutera inda akurusha iki? Visi Meya Nyirabahire abaza abakobwa bashya muri UNILAK

2

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2016, ni bwo muri Kaminuza ya UNILAK habaye umuhango wo kwinjiza intore mu zindi (Induction week) maze abanyeshuri bashya basabwa kurangwa n’ikinyabupfura ariko by’umwihariko abakobwa basabwa kwirinda gutwita inda batateguye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushizwe imibereho myiza, Nyirabahire Languida, yasabye abatangizi kwiga cyane kuko aricyo ababyeyi baba barabatumye kurusha ibindi.

Ibi yari abikomoje ku mihigo aba banyeshuri bahize irimo kwirinda inda zitateguwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA n’izindi.

Mu izina ry’akarere ka Gasabo, uyu muyobozi yasabye abakobwa kwirinda abagabo babashuka bakabatera inda kuko ntacyo babarusha.

Yagize ati “Icyo ngusaba nka Visi meya w’akarere ka Gasabo, ni ukwirinda izo nda zitateguwe, ese ubundi uwo ugutera inda aba akurusha iki ? ntacyo rwose. Niba ari n’ubwo bufaranga akubeshyeshya umubwire ko uri kwiga uzakorera menshi aruta ayo. Icyo tugutumye ni ukwiga kugirango werekane ko nawe ushoboye.”

Dina Tuyishimire, Umwe mu bakobwa uje mu mwaka wa mbere yavuze ko iki kibazo bagishakiye umuti hakiri kare aho bashinze icyumba abakobwa bahuriramo bakajya inama z’uburyo bakwirinda ibyo bibazo, ahubwo bakishakamo impano zatuma biteza imbere.

Umuyobozi wa INILAK Dr. Ngamije Jean yatangaje ko mu ishami rya UNILAK rikorera i Kigali badahura n’ibyo bibazo cyane kuko abenshi biga bataha, ariko avuga ko mwene abo banyeshuri batabura kuko hari igihe bamwe bajya bareka ishuri bikazumvikana ko bari batwaye inda zitateguwe.

Yagize ati “Ujya kubaririza uti uyu munyeshuri ko nta kimubona, bakakubwira ko yabyaye. Ariko abo ntabwo ari benshi… gusa nta bintu bikabije turabona ndetse twibwira ko abakobwa bacu bitwara neza”

JPEG - 126 kb
Dr Ngamije Jean

Uyu muyobozi avuga ko mu burezi bwabo batoza ikinyabupfura aho basaba abanyeshuri bose gushyira ubuzima ku murongo ku buryo baba bizeye ko nibava ku ishuri bazajya baba ari abantu bashoboye no kuba bacunga ingo zabo.

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface, wari umushyitsi mukuru yavuze ko bafite amahirwe y’ubuyobozi bwiza ariko bakaba bakwiye kuyabyaza umusaruro bagira indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda.

JPEG - 124.1 kb
Rucagu Boniface
JPEG - 145.6 kb
Intore zinjizwa mu zindi
Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo