Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Abagore benshi mu Nteko usibye n’ibitekerezo byiza, ni n’ibiremwa byiza-Depite Kayiranga

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abagore benshi mu Nteko usibye n’ibitekerezo byiza, ni n’ibiremwa byiza-Depite Kayiranga

Depite Kayiranga Rwasa Alfred yavuze ko kuba mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda abagore baruta abagabo nta kibazo na kimwe biteye, ngo kuko batanga ibitekerezo byiza kandi bakaba ari isoko y’ibyishimo.

Nyuma y’umuganda rusange wabereye mu murenge wa Rwezamenyo kuri uyu wa Gatandatu, Depite Kayiranga Rwasa Alfred wari yifatanyije n’abaturage bo muri uwo murenge yatanze ikiganiro ku Itegeko rigenga umuryango riherutse gusohoka.

Icyakora bamwe mu baturage bagaragaza ko kuba abagore barahawe uburenganzira nk’ubw’abagabo byabaye intandaro y’amakimbirane akomeje gusenya ingo.

Umugore witwa Nyiramana Didacienne yagaragaje ko Itegeko riringanyisha umugabo n’umugore rikwiye kuvugururwa kuko abagore hari byinshi batabashije ndetse ko n’Imana itabahaye ububasha bumwe.

Yagize ati “ Abagore burya tuzahora turi abagore, mu gihe utarasohoka mbere y’umugabo haje umujura kuki wumva ko wategeka umugabo wawe? N’Imana yarabivuze ngo umugabo akunde umugore we nawe amugandukire, nge numva umugabo n’umugore badakwiye kungana.”

Igitekerezo cy’uyu mugore cyashyigikiwe n’abandi bagaragaje ko kuba nta muntu ufite ijambo rya nyuma mu muryango ari byo bituma habaho amakimbirane mu miryango.

Depite Kayiranga Rwasa Alfred yavuze ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha abantu bose uburenganzira ndetse no kuyobora haba mu rugo cyangwa mu nzego y’ubuyobozi ridashingira ku gitsina ahubwo bishingirwa ku bikorwa by’umuntu.

Yagize ati “Nanjye narashatse. Yigukangisha ko aremye gutya ahubwo nagukangishe ko afite ibitekerezo byubaka urugo, harabaye ntihakabe…hari umugabo wigeze kumbaza ati iyo muri mu nteko 64%ari abagore, ubwo mwebwe muracyari abagabo? Ndamubwira nti usibye n’ibitekerezo byiza batanga ariko ni no guhora useka ureba ibiremwa byiza.”

Depite Rwaka ariko yemeza ko hari abagore bumvise nabi uburinganire, aho bumva ko bigaranzuye abagabo bakigomeka aho guhuriza hamwe bakumvikana ku cyateza imbere urugo rwabo.

Kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, rukaza ku isonga mu bihugub byahaye ijambo umwari n’umutegarugori, ibintu amahanga akomeje kuza kwigira mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza