Abadepite bongeye kumanuka mu baturage kugenzura ibibazo bahura nabyo

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nzeri 2016, Abadepite basubukuye gahunda yo gusura abaturage mu ngendo bagirira hirya no hino mu Turere tw’Igihugu hagamijwe gukurikirana uburyo gahunda zigenewe abaturage zibafasha kwiteza imbere.

Ibiganiro Abadepite bagirana n’abaturage mu Tugari twose tugize Intara n’Umujyi wa Kigali bigamije kwegera abaturage no kumenya ibibazo bahura nabyo, kugira ngo bagirwe inama kandi n’inzego bireba zisabwe kubikemura burundu.

Abadepite kandi bazagira n’umwanya wo guhura n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Izi ngendo zigamije kandi kwimakaza umuco wo guca akarengane; gushishikariza ababyeyi gushyira abana mu ishuri no kutabakuramo no gukomeza gukangurira abaturage guca burundu umwanda no kurwanya imirire mibi.

Izi ngendo zatangiriye mu Tugari tugize Intara y’Amajyaruguru kugeza tariki ya 12 Nzeri 2016, bakazazikomereza mu Tugari tugize Intara y’Iburasirazuba kuva ku itariki ya 14 kugeza kuya 20 Nzeri 2016, bazazisoreze mu Tugari two mu Mujyi wa Kigali ku matariki ya 24 na 25 Nzeri 2016, n’iya 1 n’iya 2 Ukwakira 2016.

Izi ngendo z’Abadepite zije zikurikira izo bakoreye mu Tugari twose tugize Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyepfo zakozwe muri Kamena 2016.

Umutwe w’Abadepite, nk’urwego rugizwe n’abatowe n’abaturage kugira ngo babahagararire mu Nteko Ishinga Amategeko, usobanura ko washyizeho gahunda yo gusura abaturage mu rwego rwo gukurikirana uko politiki na gahunda za Leta zibagenerwa zibafasha kwiteza imbere mu by’ubukungu no kuzamura imibereho yabo, bityo n’Igihugu gitere imbere muri rusange.

Izi gahunda zikorwa mu rwego rwo kuzuza neza inshingano bahabwa n’Itegeko Ngenga n° 06/2006 ryo kuwa 15/02/2006 rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, riteganya ko buri Mudepite afite inshingano yo gusura abaturage kugira ngo amenye ibibakorerwa n’ibyo bagezeho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo