Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Abacuruzi n’abakiliya babanye neza kurusha uko imiryango ibanye -Minisitiri Kaboneka

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abacuruzi n’abakiliya babanye neza kurusha uko imiryango ibanye -Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis arasaba imiryango kubana neza kuko ari ryo pfundo ry’uburere bwiza bw’umwana ariko kandi akanasaba abayobozi kutigira ibihangange.

Ibi minisitiri Kaboneka yabibwiye abayobozi batandukanye mu nzego z’akarere ka Gasabo mu nama ya komite mpuzabikorwa y’aka Karere yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017.

Muri iyi nama abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku kurandura umwanda, ruswa ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobya bwenge muri aka karere byiganje cyane mu rubyiruko.

Abitabiriye iyi nama bahurije ku kuba impamvu ituma urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobya bwenge ari uko ababyeyi batabaha umwanya ngo babatoze uburere.

Ibintu na Minisitiri Kaboneka yashimangiye ndetse anemeza ko muri iki gihe abagize umuryango batakigira umwanya wo guhura ngo baganire ku ndangagaciro avuga ko umukiriya abona umwanya wo kuganira n’umucuruzi nyamara umwana n’umubyeyi we bakawubura.

Ati:”Abacuruzi n’bakiliya babanye neza kurusha uko imiryango ibanye neza uyu munsi, kandi tudafite imiryango ibanye neza ntacyo tuzageraho.”

Minisitiri yasabye abayobozi gukangurira abagize imiryango kubana neza kuko aribwo bazaha abana babo uburere bwiza bazakurana bikabarinda ingeso mbi zirimo no kwishobora mu biyobyabwenge.

Minsitiri kandi yasabye abayobozi kudatesha ishema abaturage babatoye ndetse no kutigira ibihanganjye. Ati:”Abayobozi mugomba kuyobora uko bikwiye, mwitesha agaciro ubuyobozi bw’u Rwanda. Mwitesha ishema abaturage babatoye bakabashyira muri uwo mwanya….. Ufite inshingano zo kubumva wikwigira igihanganjye .”

Iyi nama kandi yaje no kwitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we wasabye abayobozi n’abaturage ba Gasabo kugira uruhare mu kurwanya ibibi byose birimo ibiyobyabwenge na ruswa kuko nibatabirwanya na bo ingaruka zizabageraho.

IBITEKEREZO

  • dj paccy Yanditse:

    ibyuvuga nukuri kandi nibyo bizoreka izi kakomuye gato umugore azacica umugabo

  • umusaza Yanditse:

    Ibyo kaboneka avuga ndabyemera 100%. Shughuri zaradutwaye twibagirwa imiryango. Gusa azigishe mugenzi we evode bavuga ko hari ibibazo mu miryango akavodavoda.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza