Kwamamaza

URUBYIRUKO

Urubyiruko rwasabye kwitabwaho mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Urubyiruko rwasabye kwitabwaho  mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mwesigwa Robert, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

Inama y’igihugu y’urubyiruko ndetse na bamwe mu bayobozi b’urubyiruko basabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwita ku rubyiruko cyane mu biganiro bizatangwa mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse aho bibaye ngombwa narwo rugahabwa umwanya rugatanga ibiganiro.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu nama yahuje ubuyobozi bw’Inama y’igihugu y’urubyiruko n’abayobozi b’imiryango y’urubyiruko ikorera mu Rwanda.

Mwesigwa Robert, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, yavuze ko muri iki gihe hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside.Yavuze ko kubirwanya kwa mbere ari ukwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda rukanahabwa umwanya wo kuyaganirizwaho.

Yagize ati “Turasaba inzego zitandukanye cyane cyane ubutegetsi bwite bwa Leta badufashe babe hafi y’urubyiruko kandi n’abazatanga ibiganiro hirya no hino, bakumva ko n’urubyiruko rugomba kubigiramo uruhare, nabo bagatanga ibiganiro, bakubakira ku mateka yabaye.Mwabibonye hirya no hino mu gihugu ibintu bigenda bigaragara birimo ingengabitekerezo ya Jenoside , ni byiza ko urubyiruko rubiganiraho rugafata n’ingamba zo kubirwanya banarwanya undi wese ufite ibitekerezo bimeze gutyo.”

Niwemfura Cindy Hortence, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’abakobwa b’abayobozi, Girls’ leaders forum Rwanda (GRF) yavuze ko urubyiruko cyane cyane rukeneye kwigishwa amateka y’igihugu, hirindwa ko ingengabitekerezo ya Jenoside yakwiyongera.

Niwemfura yagize ati “Urubyiruko rukeneye kwigishwa, bakabigisha amateka neza kuko usanga ikibazo gihari, ntabwo urubyiruko ruzi amateka. Bumva amateka, wenda niba runaka nziko hari uruhare yagize muri Jenoside bigatuma wa mwana we mwishyiramo nkamurakarira, uwo muntu wishyizemo undi rero aragenda akabibwira inshuti ye, bikabyara ingengabitekerezo.Bakeneye kwigishwa, abafite ababyeyi bakoze ibyaha bagahuzwa n’abakorewe ibyaha hakabaho ubumwe n’ubwiyunge bugaragara, abantu bagafunguka bakavuga.”

Niwemfura Simbi Hortence, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’abakobwa b’abayobozi

Kwizera Jean Pierre, umuyobozi mu muryango Imboni zarwo ukorera muri Kaminuza y’u Rwanda uhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu makinamico, yavuze ko hakwiye ingufu kungirango urubyiruko rwitabira ibiganiro bizatangwa mu gihe cyo kwibuka rumenye amateka.

Ati “Usanga urubyiruko amakuru baba bafite ku mateka yabaye mu Rwanda nka Jenoside yakorewe Abatutsi ari make, ugasanga bababwira kwitabira ibiganiro bo bafite ibindi bahugiyemo ariko nirwo rugamba turimo kugirango tubumvishe ko amateka twiga ari ayacu kugirango dutegura ejo hazaza hazira ikibi.”

Ibiganiro ku kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi bizatangirwa ku rwego rw’Umudugudu guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2017.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Jean Pierre Kwizera

Bamwe mu bitabiriye inama

IBITEKEREZO

  • Paul Yanditse:

    birakwiye ko urubyiruko rukomeza guhugurwa rugahabwa numwanya mugutambutsa ibiganiro muruhame maze rugatozwa umuco wo kwibuka no gukumira ingengabitekerezo ya jenocide no kuyirandura aho yabonetse

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza