Kwamamaza

URUBYIRUKO

Twakuyeho igihano cy’urupfu kuko dukeneye ubuzima -Minisitiri Kaboneka

Yanditswe

kuya

Twakuyeho igihano cy’urupfu kuko dukeneye ubuzima -Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko u Rwanda nubwo rwabayemo Jenoside yakorewe abatutsi ikarushegesha, ngo ubuyobozi bw’igihugu bwashimye ko igihano cy’urupfu gikurwaho kuko igihugu gikeneye ubuzima kuruta ibindi.

Ibi Minisitiri Kaboneka yabitangarije mu nteko rusange ya 20 y’urubyiruko yateraniye i Kigali aho yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe kubera ubuyobozi bwiza.

Iyi nteko rusange yari ifite isanganyamatsiko igira iti: "Rubyiruko gusigasira imiyoborere myiza ni umusingi w’iterambere”. Yari yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko mu turere twose tw’igihugu n’abahagarariye urubyiruko mu miryango itandukanye yegamiye ku madini

Mubyo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagarutseho mu biranga imiyoborere myiza iri mu Rwanda, ni ukuba rwarakuyeho igihano cy’urupfu ndetse no guha amahirwe angana abashaka kwiga bose bakiga nta vangura nk’iryahozeho.

Yavuze ko ubu u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu kuko rukeneye ubuzima. Ati: "Uyu munsi, u Rwanda rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi twakuyeho igihano cy’urupfu kuko dukeneye ubuzima"

Minisitiri Kaboneka yabwiye urubyiruko ko rukwiye gusigasira no kubyaza umusaruro amahirwe ubuyobozi bafite bubaha kuko aribwo bwatumye bagera aho bari aho ubu kwiga bisaba gusa gutsinda atari ukwemererwa nkuko byahoze.

Yagize ati”uyu munsi mwebwe mufite amahirwe ko hari imvugo yitwa ’gutsinda’ ije vuba ubundi hari imvugo yitwa ’kwemererwa’ , uyu munsi muriga mugatsinda ukaba wakora akazi kose ushaka naho ushaka hose, mbere ntibyabagaho, hari igihe muri iki gihugu hari akazi igice cy’abanyarwanda kitasunutsagaho amazuru”

Kaboneka yavuze ko ababona akazi haba mu buyobozi cyangwa ahandi bidaturuka ku kindi uretse ubushobozi baba bafite. Yasabye uru rubyiruko gushaka ubushobozi buzatuma bahangana ku isoko ry’umurimo bakabasha gutsinda.

Yongeyeho kandi ko nta kintu wageraho utiyushye akuya ati ariko ibi mufite uyu munsi ntimubifate nk’intizanyo kuko hari ababimeneya amaraso kugirango bigerweho kandi abibutsa ko bagomba kubisigasira kugirango hatazagira ubisubiza inyuma.

Uwanyirigira Clarisse, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yavuze ko urubyiruko rudakwiye gushaka gukira vuba ko ibintu byose ari urugendo. Ati”urubyiruko turarushishikariza gukura amaboko mu mifuka rugatangirira kuri duke bafite”

Yakomeje avuga kandi ko inama y’igihugu y’urubyiruko ifite gahunda nyishi zirimo yuko hagiye kujya hatoranywa abantu bafite ibikorwa byiza kurusha abandi bagahembwa mu rwego rwo kubateza imbere.


Uru rubyiruko rwari rwinshi.

Raoul Nshungu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza