Rwezamenyo:Abize imyuga Iwawa barasaba ahantu hisanzuye bagafasha abakiri mu mihanda

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rwezamenyo rwiganejmo urwari ruzwi kw’izina rw’inzererezi rwavanywe Iwawa rwibumbiye muri koperative Tuzamurane barasaba ubufasha bakabona uko bafasha bagezni babo bakiri mu mihanda.

Babitangaje mu cyumweru gishize ubwo abajyanama b’umujyi wa Kigali baganiraga n’uru rubyiruko babagira inama y’ibyo bakora kugirango bakomeze kwiteza imbere banabakangurira gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge banakumira icyabatera gusubira mu bikorwa by’urugomo byabasubiza mu muhanda.

Emmanuel Habanabakize, umuyobozi wa koperative yavuze ko bishimira ko ibikorwa byabo byiganjemo ububaji(gukora intebe utubati n’ibindi bikomoka ku mbaho) byabateje imbere, ngo kuko hari aho bamaze kuva naho bageze harimo ko hari abamaze gushinga ingo bakaba babasha gutunga imiryango yabo kandi neza.

Nubwo bishimira ibyo bamaze kugeraho ngo ntago habura imbogamizi zirimo kuba aho bakorera ari hato kandi bakaba bifuza kuba bakwakira urundi rubyiruko ruri mu muhanda bakarushishikariza ibikorwa byo kwiteza imbere nkuko bahora babishishikarizwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu,.

Habanabakize yavuze ko byabafasha babonye inkunga yo kubona aho bakorera hisanzuye, bakabasha gulora byinshi no gufasha benshi.

Micomyiza Gilbert, umujyanama mu mujyi wa Kigali yabwiye uru rubyiruko ko bazabakorera ubuvugizi, bakaba bahabwa ikibanza kiri mu murenge wa Gitega bagakora bisanzuye.

Uru rubyiruko rurabarirwa muri 31 rurimo 15 bavuye i wawa na 16 bari inzererezi.

Peter

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo