Itangazamakuru ry’u Rwanda ryanenzwe ubwiganze bw’amakuru y’imikino n’imyidagaduro

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari aranenga Itangazamakuru ryo mu Rwanda kuba ritinya kuvuga ku bibazo bibangamiye iterambere ry’abaturage ahubwo rikibanda ku mikino n’imyidagaduro.

Ibi byagarutsweho Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017 mu ikiganiro mpaka ku bijyanye n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’ubwisanzure bw’itangazamakuru byateguwe n’impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (LDGL).

Abatumirwa muri ibi biganiro bahamije ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ari ntavogerwa kuko usibye kuba umuntu abuteganyirizwa n’igihugu cye n’isi muri rusange ira bumuteganyiriza.

Cyprien Ndikumana uyobora Institut Panos Grand Lacs (Ishyirahamwe rirengera uburenganzira bwa muntu rikorera mu Rwanda, Burundi na Kongo) yavuze ko nubwo raporo zigaragaza ko itangazamakuru ritifashe neza muri aka karere; abanyamakuru na bo bakagombye gukoresha ubunyamwuga bwabo uko amategeko abiteganya bakavuga no ku bibazo bikomeye kurusha gukandira ahoroshye gusa.

Yagize ati‘: "urimo urabona nk’ibiba muri aka karere, ukareba nk’ibiba mu Burundi, muri Kongo, urabona yuko bitifashe neza [---] kuberiki? kubera imirwano, kubera kutisanzura ngo abantu bavuge ukuntu ibintu bigomba kugenda.’’

Yongeyeho ko intambara ziba mu karere, ibinyamakuru biherutse gutwikwa mu Burundi n’ibindi bikorwa bitandukanye bituma abanyamakuru badatinyuka kuvuga ku bibazo bikomeye ahubwo bagakandira ahoroshye bitewe no kugira ubwoba.

Ati : ‘’[…] ugiye mu Burundi usanga ibinyamakuru byaratwitswe, abanyamakuru ubwoba burabarenze, ntibashobora kuvuga uko bakagombye kubikora, ugiye aha mu Rwanda ukabona abantu hariho kwinigana ijambo , abanyamakuru bakunda kuvuga imikino, bakunda kuvuga umuziki cyangwa kuvugisha abaturage ariko ugasanga ntibakunda kuvuga ibibazo byerekeye ingengo y’imari ikoreshwa nabi, ibyerekeye imyigaragambyo, ibyerekeye ibintu bishobora gutuma igihugu gitera imbere,... .’’

Nubwo hari ibigikeneye gukosorwa, Ndikumana yavuze ko Leta yu Rwanda ishimirwa kuba yarakoze byinshi mu guteza imbere itangazamakuru bityo ngo abanyamakuru bakagombye gukoresha amahirwe bahawe.

Ati: "u Rwanda mu bihugu byateye imbere ku isi na rwo rurimwo, ni na cyo gituma n’itangazamakuru ryabwirizwa guhindura ibintu bagakora cyane, urumva mufite Leta ikora byinshi ariko mu bamenyeshamakuru haracyari byinshi bitameze neza nibaza ko mwari mukwiye gukosora mugakora. Nk’Urwego rw’Igihugu rw’itangazamakuru (RMC) rugakomera kandi ntiruzakomera namwe mutarukomeje.’’

Ndikumana avuga ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite urugero rwa ruswa ruri hasi kumugabane wa Afrika , bigomba no gutuma itangazamakuru ritera imbera.

Gerturde Kazoviyo uyobora LDGL yashimiye Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho amategeko agenga itangazamakuru afasha abanyamakuru gutangaza inkuru zidahungabanya uburenganzira bwa muntu.

Ati: "Murabizi ko uburenganzira bwa muntu butangirira aho ubwo undi burangirira, rero kuba Leta ishyiraho itegeko, uko bukeye igashyiraho irindi tegeko, biragaragara yuko u Rwanda rwifuza yuko umwuga wo kumenyesha amakuru wakorwa ntawe uhungabanyije uburenganzira bw’abandi"

Ku bijyanye no gukora inkuru zinenga ibitagenda neza muri Leta, yavuze ko buri gihugu kigira umwihariko ariko avuga ko mu gihe ikintu gifite akamaro cyangwa inyungu rusange kidakwiye gucecekwa

Ati: "Haba mu Rwanda, mu Burundi cyangwa Kongo n’aho ari ho hose, bafite ibyo baceceka n’ibyo bavuga! ibyo simbona ko byagomba kudutangaza, ariko nanone mu gihe igitekerezo gifitiye akamaro abandi ibyiza ni ukukivuga ntukimire"

Iibi biganiro mpaka byateguwe na Ligue des Droits de la Personne dans la Region des Grand Lacs (LDGL) ku bufatanye na COSYLI na ARPCDH (imiryango ikorera mu Rwanda igamije guharanira uburenganzira bwa muntu) hagamijwe gusangira ibitekerezo ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ibi biganiro byabereye i Kigali bihuza inzobere mu bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu zaturutse mu mashyirahamwe atandukanye yo kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda no mu karere, abo muri RMC, inzobere mu mwuga w’itangazamakuru n’abandi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo