Ishyaka PL ryatungiye agatoki umusimbura wa Dr Binagwaho aho azashyira ingufu

Uhereye ibumoso, Hon Byabarumwanzi Francois, Visi Perezida wa kabiri wa PL, Hon Mukabalisa Donatille Visi Perezida wa mbere na Dr Odette Nyiramirimo, umunyamabanga w’ishyaka PL

Ishyaka riharanira ukwishyira, ukizana kwa buri muntu (PL) riravuga ko Minisitiri w’Ubuzima uzasimbura Dr Agnes Binagwaho uherutse gukurwa muri iyi minisiteri, akwiye kuzita ku bintu bitatu birimo ikibazo cya maraliya, indwara z’ibyorezo n’ikibazo cy’ubwisungane n’ubwishingizi mu kwivuza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu 14 Nyakanga 2016 kigahurirana n’isabukuru y’imyaka 25 iri shyaka rimaze rishinzwe, abayobozi ba PL bagaragaje ko iri shyaka ryagize uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abanyarwanda nk’uko ryagiye rihagararirwa mu nzego zitandukanye.

Umunyamabanga wa PL, Dr Odette Nyiramirimo by’umwihariko akaba ari n’inzobere mu buzima, avuga ko umuminisitiri uzasimbura Dr Agnes Binagwaho hari ibintu akwiye kuzashyiramo imbaraga kuko bibangamiye ubuzima bw’abanyarwanda.

Odette Nyiramirimo yavuze ko Minisitiri w’ubuzima uzashyirwaho akwiye kuzita cyane ku buryo abanyarwanda bose bajya bivuza hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza, cyangwa se ubundi bwishingizi kuko kugeza ubu bikiri ku rwego rudashimishije.

Yagize ati “Mituweli cyangwa ubundi bwishingizi bwo kwivuza abanyarwanda bakabaye bazifite 100%, ubu muzi ko biri muri za 80% turifiza ko biba 100%. Minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego za Leta bakwiye kugerageza ku buryo umunyarwanda wese ashobora kwiviza uko abishatse.”

Odette Nyiramirimo kandi yavuze ko indwara ya maraliya yongeye kwibasira abanyarwanda ikwiye kongera kurwanywa kandi igacika burundu nk’uko byari byatangiye gukorwa ndetse hakarwanywa n’indwara z’ibyorezo nka SIDA ku buryo nta muntu ukwiye kongera kwandura SIDA.

Yagize ati “Ikindi n’uko maraliya yakongera ikarwanywa kandi noneho mu buryo bwa burundu, birashoboka rero kuyirwanya kandi na hano yari yatangiye gucika ariko muri iyi minsi yarongeye irazamuka kubera inzitiramibu,…icyorezo cya SIDA na cyo kugeza ubu nticyiracika, hari abakiyandura mu gihe byari bikwiye guhagarara hakavurwa abarwaye ubu ariko abayifata ubu bushyashya ntago byari bikwiye ufite agakoko gatera SIDA akwiye gufata imiti kuko iyo bahawe imiti kwanduza ntibaba bishoboka cyane.”

Kuwa 12 Nyakanga 2016 ni bwo hagaragaye itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repulika y’u Rwanda yakuye madame Dr Agnes Binagwaho ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima. Gusa uzamusimbura kugeza ubu ntaratangazwa.

N’ubwo nta mpamvu yatangajwe yatumye Agnes Binagwaho akurwa ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima, muri iyi Minisiteri hakunze kugaragaramo ibibazo bitandukanye birimo ukwiyongera kwa maraliya kwaturutse ku nzitiramibu zitujuje ubuziranenge zatumijwe mu mahanga, ikibazo cy’abaganga bakomeje kuva mu mavuriro ya Leta bajya mu yigenga, imicungire mibi y’umutungo mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda n’ibindi, ibi byose bigashyirwa mu majwi nk’impamvu yaba yaratumye uyu muyobozi asezererwa mu mirimo ye.


Abayoboke ba PL bibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo