Kwamamaza

UBUZIMA

Gicumbi: Bagenda ibirometero umunani bagiye kwivuza

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Gicumbi: Bagenda ibirometero umunani bagiye kwivuza

Umuturage wo mu Murenge wa Giti/Photo Police Rwanda

Abaturage bo mu mirenge ya Giti, Rwamiko na Bukure bahuriye mu Gice cyitwa Zone Birindi gihuza iyi mirenge itatu baratakambira ubuyobozi basaba ko bakwegerezwa ivuriro kuko kugera aho bivuriza bakora urugendo rusaga amasaha atatu n’amaguru.

Aba baturage bavuga ko kuva muri iyi zone ya Birindi batuyemo bajya ku kigo Nderabuzima cyitwa ko kibegereye ngo bagenda ibilometero 8 (8km) giherereye mu murenge wa Rwamiko mu gahinga k’umusozi.

Mbarushimana Frederic ni umwe mu baturage batuye muri zone ya Birindi, aganira na Makuruki.rw yagize ati: “Ibitaro biri kure cyane kuko kugerayo dukoresha amasaha atatu, tugenda n’amaguru kuko si buri wese wabona ibihumbi bitatu bya moto nubwo na yo idahita iboneka ku bayikeneye, hari n’igihe umuntu agera ku bitaro yanegekaye bakamwohereza mu bitaro bikuru”.

Umwe mu babyeyi baganiriye na Makuruki.rw yavuze ko bajyaga bahura n’ikibazo nk’igihe umubyeyi yabaga ageze igihe cyo kubyara ngo hari igihe inda yamutunguraga bikaba byamutera kubyarira mu nzira cyangwa akiri mu rugo.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kubegereza ivuriro kuko ababyeyi hari igihe batungurwa n’inda kandi ngo n’uwashobora kubona amafaranga ya moto ntiyayicazaho umubyeyi uri ku nda.

Ngizahumuremyi Theoneste, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bashake ubutaka muri zone Birindi maze hazubakwemo ikigo nderabuzima.

Yagize ati: “ahantu hari poste de santé (ivuriro rito) ni hejuru mu misozi ku buryo umuntu muzima na we bimugora kuhagera, urumva ko umurwayi we yaremba atarahagera. Rero twakoze ubuvugizi ngo akarere katwubakire ivuriro hano”.

Kamayirese Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwa remezo ushinzwe Ingufu n’amazi yababwiye ko mu bikorwa remezo harimo n’ivuriro. Akaba ari yo mpamvu batahabwa imihanda n’amashanyarazi ngo bareke kwegerezwa ivuriro.

Yabijeje ko agiye kubakorera ubuvugizi bakabona ivuriro vuba kuko ngo yabyiboneye.

Ibi yabyijeje aba baturage ubwo bafatanyaga na Polisi y’Igihugu mu Cyumweru cyayo cyiswe Police week bakaba barahangaga umuhanda unyuze mu murenge wa Giti, mu kagari ka Gatobotobo, ugahuza imirenge ya Giti, Rwamiko, Bukure na Rutare.

Akarere ka Gicumbi gafite ubuso bungana na km2 829, gafite imirenge 21. Mu karere kose harimo ibitaro by’Akarere (BYUMBA Hospital), ibigo nderabuzima 24 na Poste de santé 26.

Patrick RURINDA

IBITEKEREZO

  • Gatabazi JMV Yanditse:

    Iki kibazo kirakemuka tugiye kugikurikirana vuba rwose kdi mwakoze gukora ubuvugizi ahari ubushake nta kidashoboka. We are working for the people

  • Gatabazi JMV Yanditse:

    Iki kibazo kirakemuka tugiye kugikurikirana vuba rwose kdi mwakoze gukora ubuvugizi ahari ubushake nta kidashoboka. We are working for the people

  • Gatabazi JMV Yanditse:

    Iki kibazo kirakemuka tugiye kugikurikirana vuba rwose kdi mwakoze gukora ubuvugizi ahari ubushake nta kidashoboka. We are working for the people

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza