Kwamamaza

UBUZIMA

Ubuzima muri 2017-2024: Abaganga bazashyirwa igorora, hubakwe ibitaro n’inganda zikora imiti

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Ubuzima muri 2017-2024: Abaganga bazashyirwa igorora, hubakwe ibitaro n’inganda zikora imiti

Ubwo Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko ishinga amategeko gahunda ya Guverinoma mu myaka irindwi iri imbere, yavuze ko hazakorwa ibikorwa na gahunda zitandukanye zizatuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza kandi serivisi z’ubuvuzi zikagera kuri bose.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko gahunda ya guverinoma mu myaka irindwi iri imbere izashingira ku guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Mu bizakorwa mu guteza imbere mibereho myiza y’abanyarwanda, harimo no guhindura imikorere y’urwego rw’ubuzima no kuzamura imibereho y’abarukoramo.

Kubaka ibitaro

Kugirango ibi bigerweho Minisitiri w’intebe yavuze ko hazubakwa ibitaro bitandukanye ndetse ibindi byagurwe kandi byose bizashyirwamo ibyangombwa bikwiye.

yavuze ko bimwe mu bitaro birebwa n’iyi gahunda ari ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo.

Imirenge 17 itari ifite ibigo nderabuzima, izabihabwa kandi hirya no hino mu Gihugu hazubakwa poste de Santé nshya 150.

Hazakomeza kunozwa ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kugabanya impfu z’abana bato n’ababyeyi bapfa babyara. Ibi ngo bizatuma igipimo cy’umubare w’ababyeyi bapfa babyara kigabanuka kigere ku 126/100.000 kivuye kuri 210/100.000.

Igipimo cy’umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu na cyo kizagabanuka kigere kuri 35/1.000 kivuye kuri 50/1.000. Ingamba zo gukingira abana bose na zo zizakomeza kwitabwaho kandi n’umubare w’abagore babyarira kwa muganga uzazamuka ugere hejuru ya 90%.

Abaganga bazongerwa kandi bongererwe ubushobozi

Abaganga ni bamwe mu bakozi bakunze kuvuga ko bahembwa umushahara utabahagije. Umubare wabo kandi nawo uracyari muto ugereranyije n’umubare w’ababakeneraho serivise. Ku bijyanye n’abaganga b’inzobere bo baracyari bake cyane, gusa Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibi byose bizibandwaho mu myaka irindwi iri imbere.

Yavuze ko hazongerwa umubare n’ubushobozi bw’abakozi bo mu rwego
rw’ubuzima barimo abaganga (general practitioners), abaganga b’inzobere (specialists), abaforomo n’ababyaza (nurses and midwives), n’abandi bakozi b’ibitaro (administrators).

Ibi bizagabanya igipimo cy’umubare w’abarwayi ku muganga umwe, kizava ku 10.055 kigere ku 7.000. Igipimo cy’umubare w’abarwayi ku muforomo umwe na cyo kizagabanuka kive ku 1.142 kigere kuri 800. Igipimo cy’umubare
w’abagore ku mubyaza kizagera ku 2.500 kivuye ku bagore 4.037.

Ku bufatanye n’Abikorera, hazashyirwaho Ibigo by’Ubuzima by’Icyitegererezo bizajya bivura zimwe mu ndwara zitandura (Non Communicable Diseases) zajyaga zituma Abanyarwanda batari bake bajya kuzivuriza hanze kandi bibahenze.

Hazanozwa uburyo bwo kubona amafaranga akoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi. Bumwe muri ubu buryo ni ukunoza ubufatanye hagati ya Leta n’Abikorera bo mu rwego rw’ubuzima, no gushyiraho uburyo burambye bwo gutanga imisanzu y’ubwishingizi bw’ubuzima (Community Based Health Insurance).


Hazatezwa imbere inganda zikora imiti
n’ibikoresho byo kwa
muganga kandi hashyirwe imbaraga mu bushakashatsi bujyanye
n’ubuvuzi hanatezwe imbere umuco wo kwirinda indwara muri rusange, no gukumira indwara z’ibyorezo n’izitandura.

Hazongerwa imbaraga mu gukumira no kurwanya ikoreshwa
ry’ibiyobyabwenge mu byiciro byose by’abaturage cyane cyane mu
rubyiruko.

Inda zitateganyijwe

Ikibazo cy’abangavu batwita inda zitateganyijwe kimaze iminsi kivugwa mu bice byose by’igihugu. Mu gukemura iki kibazo Minisitiri Ngirente yagize ati: " Hazongerwa imbaraga mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere hagamijwe guca inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina hibandwa ku rubyiruko."

Yavuze kandi ko abanyarwanda bazakangurirwa gahunda yo kuboneza urubyaro maze umubare w’abakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro kuburyo ababukorwsha bazagera kuri 60% bavuye kuri 48%.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza