U Rwanda ni urwa mbere mu gutunganya imyanda yo kwa muganga muri EAC

U Rwanda na Kenya nibyo bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba bya mbere mu gutunganya imyanda yo kwa muganga hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga.

Imyanda ikunze kugaragara mu bitaro irimo uturindantoki (gloves), amapamba yakoreshejwe, ibice by’imibiri byaciwe ku barwayi, n’ibindi byifashishwa mu gufata ibizami bitandukanye.

Gutwika imyanda ni imwe mu nzira yo kugabanya imyanda aho 95% byayo bishira hagasigara 5 % by’ivu kandi bigakuraho uburwayi bushobora guterwa n’iyo myanda.

U Rwanda rufite imashini zishobora gutwika ibiro 800 by’imyanda ku isaha mu gihe, imashini nini muri Kenya ishobora gutwika ibiro 150 by’imyanda ku isaha.

Kugeza ubu Uganda, Tanzaniya n’u Burundi ntibirageza ku kigero cyemewe ku rwego mpuzamahanga mu gutwika imyanda yo kwa muganga.

Gutunganya imyanda mu bihugu bitera imbere byagiye bigorana aho ibitaro byinshi byaho biyishyira mu bimoteri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko mu bitaro byo mu bihugu byateye imbere ku gitanda kimwe cy’umurwayi hava Kg0.5 by’umwanda ku munsi mu gihe bihugu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere ku gitanda kimwe hava Kg0.2 by’umwanda ku munsi.

Ikigo gishinzwe Kurengerengera Ibidukikije muri kenya cyatangaje ko gushyira iyi myanda mu bimoteri byorohera inyoni n’utundi dusimba kuhagera kandi bikaba bishobora gutera izindi ndwara bitaretse no kwanduza amasoko y’amazi.

Ibitaro bikunze kugaragaza ko bihura n’imbogamizi zo kuba imashini zitwika imyanda zihenda dore ko itwika ibiro 30 ku isaha igura $750.000 mu gihe itwika ibiro 150 ku isaha igura $290.000

Uretse iyi myanda iyo kwa muganga itwikwa, mu Rwanda hose hagiye hashyirwa ibimoteri rusange aho imyanda ivangurwa, imwe igakorwamo ibicanwa, imacupa ya plastique n’ibindi.

Source: The East African

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo