Shisha kibondo ntabwo yakora yonyine igomba kugendana n’izindi ngamba: Mini Dr Gashumba

1

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane arasaba abanyarwanda gukurikiza amabiwiriza y’imirire myiza bakarwanya indwara ziva mu kurya nabi bafata n’izindi ngamba zishyigikira”shisha kibondo”

Ibi Minisitiri Dr Gashumba Diane yabivuze ubwo yasozaga icyumweru cy’ubuzima mu mu Rwanda umuhango wabereye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rukomo. Muri iki cyumweru ababyeyi bongeye kwigishwa kwita ku kuboneza urubyaro, isuku ndetse n’imirire myiza.

Abaturage kandi bigishinzwe kwirinda indwara zitandura ndetse hanabaho gupima ku bushake abifuza kumenya uko bahagaze.

Ubwo yasozaga iki cyumweru Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane yongeye kugaruka kuri gahunda ya shisha kibondo gahunda ya shyizweho na leta y’u Rwanda ikaba ari ifu yagenewe abagore batwite ndetse n’abana batarengeje imyaka ibiri ibafasha mu mukurire.

Minisitiri ariko avuga ko iyi gahunda yonyine itakwihaza kuko ikeneye n’izindi ngamba ziyunganira ari naho ahera asaba abaturage kwita ku isuka no kurya indwo yuzuye.

Ati :”Shisha kibondo ni gahunda yashyizweho na leta y’u Rwanda kugirango yunganire abatishoboye kugirango babone intungamubiri cyane cyane ku bana bafite munsi y’imyaka ibiri , abagore batwite ndetse n’abonsa ni gahunda izafasha cyane kuko irimo intungamubiri ariko ntabwo yafasha yonyine niyo mpamvu dushaka isuku ,amazi meza mu rugo n’izindi gahunda nko guhinda imboga no kuzirya no kuziha abana babo ntabwo rero shisha kibondo yonyine yakora igomba kugendana n’izindi ngamba.”


Minisitiri Gashumba Diane n’abajyana b’ubuzima berekana ko indyo yuzuye idasaba ibihenze

Minisitiri Gashumba Diane abona kuri we imirire mibi mu Rwanda yacika kuko kurya neza bidasaba amikoro menshi.

Ati :”Birashoboka ni ubufatanye bwacu twembi kuko ntabwo kurya neza ari ibiryo bihenze kuko iyo bakubwira ko kurya neza bisaba imboga. Imbuto, ibishyimbo , ibijumba ibiryo birimo intungamubiri mbese zuzuye. Umuturage kugira akarima k’igikoni ntabwo ari ikintu gihenze bisaba rero ko abantu bose babyumva ntagurishe imboga kugirango abone urwagwa bakamenya y’uko umwana ukiri muto n’umugore utwite agomba gusigasirwa kugirango agire ubuzima bwiza.”

Muri iki cyumweru cy’ubizi ma kandi abana banahawe imiti y’inzoka ibarinda kugwingira ibintu Minisitiri Gashumba avuga ko byagezweho kuko abana benshi bahwe iyi miti .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo