Kwamamaza

UBUZIMA

Rwamagana:Umuturage yatije Akarere inzu zo gushyiramo ivuriro

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Rwamagana:Umuturage yatije Akarere inzu zo gushyiramo ivuriro

Abaturage baje kwivuza ku ivuriro

Umuturage wo mu murenge wa Gahengeli, Zacharie Gasana umwaka ushize wa 2016 yemeye gutiza inzu ze Akarere ka Rwamagana kugirango zishyirwemo ivuriro rito (poste de santé) maze abaturage babone aho bivuriza.

Izi nzu ze ziherereye mu kagali ka Mutamwa mu murenge wa Gahengeri, Gasana avuga ko yazitije akarere nyuma yo kubona urugendo rurerure abaturage bakoraga bajya kwivuza ku kigo nderabuzima cya Gahengeri.

Aganira na Televiziyo y’u Rwanda, Zacharie Gasana yagize ati “Twatije akarere aya mazu kubera ibibazo abaturage bari bafite.Bararwaraga bagahera mu ngo bakabura uko bagera kwa muganga, ndareba mbona bidakwiye kandi nari mfite uburyo bw’ayo mazu nari maze gutunganya, hanyuma mbwira umurenge ko wafasha abaturage, bagatangira bagafasha abaturage kwivuza.”

Abaturage bahawe ivuriro, bashimiye Gasana wemeye gutanga inzu ze ngo zishyirwemo ivuriro.

Jeanne Uwimana umwe mu baturage yagize ati “Byari imvune abenshi twaheraga mu rugo , bigatuma tujya kunywa ibyatsi kandi dufite mitiweli, ugasanga no kubona itike ni ikibazo, rukatugora, dushima Imana yatuzaniye uyu mubyeyi, n’ahandi hose iyaba bagiraga umutima nk’uwe.”

Venuste Ntahobari avuga ko hari igihe bajyaga bakora urugendo rw’amasaha atatu bajya kwivuza ku kigo nderabuzima, ariko ubu no iyo ibaye myinshi ba iminota 30.
Yagize ati “Nk’ufite abana kugirango ubagezeyo byaratugoraga .Iyo ufite urugendo rw’iminota 20 cyangwa 30 biradufasha cyane, turashimira uyu mubyeyi wadutekerejeho.”


Gasana watije Akarere inzu zo gushyiramo ivuriro

Icyakora aba baturage bavuga ko bafite ikibazo cy’uko iyo poste de santé idakora mu mpera z’icyumweru.

Mbonyumuvunyi Radjab, Meya w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko bagiye kwegurira abikorera iyo poste de santé kugirango ibashe gucungwa neza.

Yagize ati “Poste de santé kuba idakora muri weekend ni ikibazo natwe tuzi, kandi bitewe n’imiterere ya poste de santé iba ifite abakozi bake.Abo bakozi nabo si aba poste de santé, baba ari aba centre de santé baza kuhakorera.Muri weekend rero centre de santé igira abakozi bake, baba bake bikaba ngombwa ko zibasubirana.Mu rwego rwo kunoza imikorere, twifuje ko nkuko biri no mu mabwiriza ya Minisante, izi postes de santé zazava mu maboko ya Leta zikajya mu maboko y’abikorera.”

Mbonyumuvunyi avuga ko bagiye gushaka undi muforomo uzaba akora kuri poste de santé mu gihe bagitegereje ko haba ipiganwa ngo iyo poste de Sante yegurirwe abikorera.

Akagali ka Mutamwa gatuwe n’abaturage basaga 4600 bose bifashisha iyi poste de santé, hakiyongeraho n’abandi bo mu tugali bahana imbibi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza