Rwamagana: Barataka ibura ry’amazi baterwa n’inyigo idahwitse

Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Munyaga, akagari ka Kaduha, mu midugudu ya Kabare na Rwakigara, barataka ikibazo cyo kubura amazi kandi baturanye n’ibigega bahawe ariko bakaba batavoma bitewe ngo n’amatiyo bavuga ko adahwitse yakoreshejwe mu mushinga wo kubagezaho ayo mazi.

Aba baturage bavuga ko bakimara guhabwa ayo mazi banejejwe no kuyabona kuko bari barambiwe kuvoma kure munsi y’imisozi, ibintu bavuga ko bigoranye cyane.

Ibi byishimo ariko ngo ntibyamaze kabiri kuko ngo nyuma y’iminsi itageze ku cyumweru amatiyo yakoreshejwe bahabwa amazi yatangiye kugaragaramo ibibazo by’urudaca byo guturika kwa hato na hato buri uko moteri yohereje amazi mu bigega.

Aba baturage bavuga ko ayo matiyo yasanwe inshuro batibuka umubare kuko ngo iyo bamaraga gusana ahaturitse uyu munsi, ejo haturikaga ahandi bityo ngo amazi bakayavoma inshuro nke ubundi bakayabura bitewe n’ayo matiyo bavuga ko ari mato cyane yabaga yaturitse.

Kuri ubu, ikibateye impungenge kurusha ibindi ngo ni uko noneho bamaze amezi asaga ane bategereje amazi barahebye, bibaza igisubizo cy’iki kibazo ntibakibone kuko ngo kuri bo ngo babona batazongera kubona amazi ayo matiyo adasimbujwe andi kuko bigaragara ko ari yo yateje ikibazo gituma batavoma.

Mu gushaka kumenya iby’iki kibazo n’ingamba ubuyobozi bugifitiye, twavuganye na Nkeramugaba Janvier, umuyobozi w’umurenge wa Munyaga atubwira ko iki kibazo bakizi ndetse ko bakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Rwamagana kuko ari ko katanze isoko ry’uyu mushinga w’amazi.

Aganira na Makuruki.rw yagize ati: “ Icyo kibazo ndakizi, nasabye gitifu w’akagari gukora raporo tuyishingiraho dusaba akarere kugikemura kuko ari ko katanze isoko, hanyuma ikibazo kibe cyakemuka, undi twavuganye ni koperative ishinzwe gucunga ayo mazi, na bo twaravuganye mbabwira ikibazo gihari bavuga ko bagiye kuvugana n’akarere bakareba uburyo cyakemuka ariko ntabwo turabona igisubizo.”

Ku kibazo cy’amatiyo atujuje ubuziranenge abaturage bavuga ko ari yo nyirabayazana w’iki kibazo, uyu muyobozi na we yavuze ko ibyo aba baturage bavuga bifite ishingiro kuko na we yemeje ko hagiye habaho kuyasana inshuro nyinshi.

Yagize ati : “ Urebye uburyo ayo matiyo yagiye asanwa, ubwa mbere byarabaye baraza barabikemura none urabona ko byongeye kwisubiramo, ubwo rero kuba bavuga ko ari ayo matiyo matoya na byo byaba bifite ishingiro ugereranyije n’umubare w’abaturage bagomba gufata ayo mazi.”

Ku ruhande rw’akarere ka Rwamagana kanatanze isoko ryo kuzana ayo mazi, KAKOOZA Henry, umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere yatubwiye ko bitarenze ukwezi kwa cyenda iki kibazo kizaba cyakemutse.

Ati: “ Niba ari iyo midugudu ibiri, hari ahantu hagize ikibazo mu miyoboro ariko koperative ishinzwe kugenzura ayo mazi yakoze isuzuma, ireba ibyangiritse kuri iyo miyoboro ibikorera raporo, iyo raporo ijya no muri njyanama, ejobundi njyanama yafashe icyemezo ko amafaranga ari kuri konti yakoreshwa mu gusana ahari ibibazo, iyo midugudu ibiri iri mu hantu hari hafite ibibazo kandi ntekereza ko muri uku kwezi kwa cyenda hagati ibyo bibazo bizaba byakemutse kuko kugeza ubu ng’ubu koperative ibyo yagombaga gukora yarabikoze n’akarere karabyemeza ubu harimo gushakishwa ibikoresho kugira ngo babe bahasana.”

Ikibazo cy’inyigo zigwa nabi mu mishinga y’amazi giherutse kugaruwaho na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ubwo yagezaga ku Nteko ishinga amategeko imitwe yombi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za guverinoma mu bijyanye n’isuku n’isukura, aho yavuze ko Leta igiye guhagurukira abakora inyigo mbi mu mishinga y’amazi ndetse n’abashinzwe kubagenzura ariko bakabahishira mu makosa bakora muri izo nyigo mbi.

Biteganijwe ko muri 2017 abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kandi kuri metero 200 ku batuye mu mijyi ndetse na metero 500 ku batuye mu cyaro. Kugeza ubu abanyarwanda bafite amazi meza bagera kuri 84,8 %.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo