Kwamamaza

UBUZIMA

Rusizi: Aremeza ko yabyaye umwana nyuma y’imyaka 20 amutwite

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Rusizi: Aremeza ko yabyaye umwana nyuma y’imyaka 20 amutwite

Nyiransabimana Zaina wo mu Karereka Rusizi aratangaza ko yabaye umwana w’umukobwa yari amaze imyaka 20 atwite ngo kubera igihano cy’Imana.

Uyu mugore hashize ibyumweru bitatu yibarutse umwana muzima.

Ahamya ko yari amaze imyaka 20 atwite uyu mwana, ahereye ku gihe aherukirana n’umugabo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio One dukesha iyi nkuru, Nyiransabimana yavuze ko yashatse umugabo mu mwaka wa 1996. Nyuma y’igihe gito umugabo we ngo yaje gupfa amusigira inda y’amezi abiri ariko asiga iyo nda itagaragara.

Hashize imyaka icyenda uyu mugore yashatse undi mugabo ufite undi mugore.

Yagize ati “Yarapfuye kuko yari arembye, aba apfuye inda itaragaruka imbere, biba ngombwa ndangije imyaka icyenda n’igice nshaka undi mugabo..ariko kuko byari biri mu bushake bw’Imana kuko nari nagiye gushaka Imana itabishaka, kuko nari nshatse ku mugabo ufite undi mugore Imana ntiyabyemera inda ntiyagaruka imbere.”

Nyiransabimana yaje gutandukana n’uwo mugabo wa kabiri, avuga ko ubu hashize imyaka 13 batandukanye.

Yemeza ko Imana ari yo yatumye inda ye irigita, ati “Niyo nashurashura kuko byari mu bushake bw’Imana n’ubundi ntiyari kugaruka. None se sinari nshatse uwo nguwo kuki itagarutse imbere ? Njyewe ndabihamya ko Nyiringabo (Imana) ari we wabikoze. Dufite Imana itavogerwa, dufite Imana ivuga.”

Mukamusoni Florida, nyina wa Nyiransabimana na we avuga ko umukobwa we yabyaye kubw’igitangaza cy’Imana.

Yagize ati “Uwo mwana yashatse umugabo wa mbere, amusigira inda y’amezi abiri…Ejo bundi mu kwa mbere nibwo inda yaje imbere ari no mu burwayi arembye tuzi ngo ni uburwayi ariko hari icyo Imana yari ikoze. Twaje kumenya ko ari inda igeze mu mezi atanu agiye kwa muganga.”

Abaturanyi b’uyu muryango na bo bemeza ko ari igitangaza cy’Imana kuba Nyiransabimana yarabyaye inda imaze imyaka 20.

Bavuga ko kuva yatandukana n’umugabo wa kabiri, nta ngeso mbi zo gushurashura bamuziho.

Dr Charles Nkurunziza, umuganga uri kwihugura mu bijyanye n’indwara z’abagore (gynecology) mu kiganiro yagiranye na MAKURUKI, yavuze ko bidashoboka ko umubyeyi atwita igihe kingana gutyo.

Yagize ati “ Ntabwo bishoboka kereka mu Mana nyine. Uko ibintu biba bimeze umwana agira igihe amara mu nda, nibura ibyumweru 41, iyo birenze aba agomba kubyazwa kandi haba hari ibyago byo gupfa, (babyita Postdate) icyo gihe umubyeyi agomba kubyazwa uko byagenda kose….Ibyo rero ni imyizerere. Mu myizerere abaturage bajya bavuga ngo baramuzinze ariko muri siyansi ntibibaho.”

Mu minsi ishize mu gihugu cya Bangladesh havutse umwana wari ufite isura nk’iy’umukambwe, abaganga bakemeza ko yagize ikibazo cy’indwara yitwa Progeria.

Dr Nkurunziza yavuze ko ibya Nyiransabimana bitandukanye n’ibyo kuko ngo umwana kuvuka agaragara nk’ushaje biba bidasobanuye ko yakuriye mu nda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza