Kwamamaza

UBUZIMA

Polisi iracyahigisha uruhindu uwahoze ashinzwe imari mu bitaro bya Gahini

Yanditswe

kuya

Polisi iracyahigisha uruhindu uwahoze ashinzwe imari mu bitaro bya Gahini

Mu ntagiririro z’icyumweru gishize nibwo bamwe mu bayobozi b’ibitaro bya Gahini barimo n’umuyobozi w’ibitaro Muvunyi Alphonse batawe muri yombi bakekwaho gucunga nabi umutungo w’ibi bitaro.

Icyakora kugeza ubu umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi Ruburika Gerard yaburiwe irengero mu gihe polisi ivuga ko ikomeje kumushakisha.

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko batunguwe no kumva ko abayobozi babo bafunzwe bakekwaho kunyereza amafaranga asanga miliyoni 300 nyamara bari bamaze iminsi kuri ibi bitaro hari ibibazo byo kutabona imiti uko bikwiye mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro bwo bwavugaga ko ari umwenda wa mituweli utera ibibazo bafite byo kubura amikoro.

Umwe mu baganiriye na Makuruki yavuze ko batunguwe n’uburyo ayo mafanga yanyerejwe n’abayobozi muri ibyo bitaro aho kuyakoresha bakemura ibibazo bya serivisi zihabwa abarwayi.

Umutesi Jeannette yagize ati “Twarumiwe kumva baranyereje ariya mafaranga mu gihe baduhaga serivisi mbi ku bitaro bakavuga ngo mituweli ntabwo yabishyuye nyamara bagakoresha amafanga mu nyungu zabo, twari twarayobowe impamvu batatuvura neza,ariko turashimira polisi yabafashe nubwo twumvise umwe yarabuze”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba IP Kayigi Emmanuel yavuze ko bakomeje gushakisha Ruburika Gerard waburiwe irengero.

Yagize ati”Uwo Ruburika Gerard dukomeje kumushakisha mu gihe bagenzi be bakekwaho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa Leta bafashwe ubu twabashyikirije ubushinjacyaha ,ibyaha bakekwaho babikoze kubera amahugurwa ya baringa ndetse no guhimba amazina y’abitabiriye amahugurwa ugasanga n’ayabaye umunsi uwe bagaragaza ko yabaye iminsi itanu.”

Kayigi yakomeje agira ati “ Turasaba abaturage kujya bamenyesha inzego z’umutekekano igihe bafite amakuru ku bantu banyereza ibya rubanda kuko nta muntu ukwiye kunyereza ibigenewe abaturage.”

NGABONZIZA JUSTIN

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza