Nyirangendo Asoumpta yahimbwe amazina kubera siporo, ngo ni umuco yarazwe na Se

Nyirangendo Salama Asoumpta umugore w’imyaka 53 avuga ko yarazwe na se umubyara gukunda siporo kandi ngo yumva akomeye kubera kuzikora.

Uyu mugore utuye mu Murenge wa Gahengeri mu kagari ka Gihumuza avuga ko akora siporo hafi ya buri munsi. Si ibisanzwe kubona umugore ukuze kandi utuye mu cyaro akunda siporo.

Iyo uganira na Salama avuga ko siporo ayikora ayikunze kandi ko imugirira akamaro .

Ati :”Nkora siporo nyinshi cyane, abudomino, n’izindi zo kugorora umubiri ndetse nkaniruka mu gitondo na nimugoroba. Ubundi ino mfite akazina k’akabyiniriro ka Ambulance, urabizi ukuntu ambulance yihuta.”

Salama avuga ko yarazwe siporo na papa we umubyara ngo kuko nawe zamugiriye akamaro akaramba.

Ati :”Papa yakundaga siporo agakunda kuyinshishikariza. Yapfuye afite imyaka 108 yari akomeye kubera gukora siporo , niho rero nakuye umuco wo gukora siporo ubu nange mba numva nkomeye. Mfite imya 53 y’amavuko kandi urabona ko nkomeye.”



N’ubwo twamutunguye atambaye imyenda yagenewe siporo ariko Salama yagerageje kutwereka uko azikora

Salama avuga ko agitangira abandi baturage bavugaga ko yasaze ariko nyuma ngo baje kubona akamaro kayo.

Ati :”Babanje kujya bavuga ngo Salama yarasaze ariko nyuma bakajya babona nkomeye batangira kuvuga ngo ko Salama adasaza, babona ko ari siporo ubundi irindi zina bakunze kunyita ni VIP kuko babona nkeye.”

Salama avuga ko abagore bose bakwiye gukunda siporo bakanayikora ngo kuko yabafasha kugira ubuzima bwiza buzira kurwaragurika.

Kuri uyu wa gatatu kandi nibwo muri uyu Murenge wa Gahengeri ikigo nderabuzima cya Gahengeri cyari cyagize gahunda yo gupima abaturage indwara ziganjemo izitandarura.

Kaberuka Gerard umuyobozi w’iki kigo nderabuzi avuga ko imwe mu nama baha abaturage harimo no gukora siporo.

Ati :” ubundi inama ya mbere tubaha ni ukumenya uko bahagaze bakamenya niba hari indwara bafite bakivuza cyangwa niba batayifite. Ikindi tubabwira gufata neza ubuzima bwabo bakora siporo ndetse no kumenya kurya ibitabagiraho ingaruka.”


Muri uyu murenge wa Gahengeri bapimaga abaturage indwara ziganjemo izitandura

Indwara zirimo Diyabeti, Kanseri, umutima n’izindi zitandura ziri mu zapimwaga aba baturage. Muri uyu murenge mu rwego rwo kurwanya izi ndwara buri wa Gatanu wa buri cyumweru bakora siporo rusange .

Leta y’u Rwanda biciye mu nzego zishinzwe ubuzima nka Minisiteri y’ubuzima ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC bakunze gushishikariza abanyarwanda gukora siporo kuko ariyo nzira nyayo yo kwirinda indwara zitandura zikomeza kugenda ziyongera mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo