Kwamamaza

UBUZIMA

Nyagatare: ababyeyi babyariraga ku nzira bagobotswe n’ubukerarugendo

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Nyagatare: ababyeyi babyariraga ku nzira bagobotswe n’ubukerarugendo

Abagore bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare barishimira ko RDB yabahaye ivuriro hafi nyuma y’igihe kinini bari bamaze bajya kwivuriza kure byanatumaga abenshi muri bo babyarira ku nzira cyangwa bagapfa bataragera kwa muganga.

Abaturage bo muri uyu Murenge bubakiwe ivuriro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) biciye muri 5 ku ijana (5%) by’amafaranga ava mu bukerarugendo agashyirwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Bavuga ko mbere yo kubakirwa iri vuriro bari babayeho nabi, cyane cyane abagore batwite kuko iyo babaga bagejeje igihe cyo kubyara byabagoraga cyane kugera ku bitaro bigatuma hari abapfa cyangwa abandi bakabyarira mu nzira.

Umwe mu babyeyi baganiriye na MAKURUKI yagize ati:”Ibi ni ibyiza byadusatiriye birenze ibyishimo tunafite ahubwo, ibi ni ibyiza, dufite amashuri, dufite ivuriro, mbere twavaga ahangaha tukajya kwivuza Bugaragara, nk’umubyeyi yaba ari nko kunda rimwe akagerayo yamaze gupfa cyangwa umwana yari atwite yapfuye, akenshi hakabaho n’ababyariraga ku nzira bagenda. Ariko ubungubu umubyeyi arafatwa n’inda agahita ajya hepfo ahangaha bakamubyaza cyangwa bakamwohereza ku bitaro iyo babonye biri butinde, aya ni amajyambere rwose.

Uyu mubyeyi ariko avuga ko nubwo babonye ibi byiza basaba Leta kubaha umuriro ndetse n’amazi meza, ibyifuzo ahuriyeho n’abandi batuye muri uyu murenge, ati:”Ubu ikindi dusaba ni amazi n’umuriro, baduhe amashanyarazi ni byo tudafite”

Muri uyu Murenge wa Rwimiyaga kandi aba baturage bubakiwe amashuri nyuma y’uko mbere hari abana bigiraga munsi y’ibiti na yo bayubakiwe biciye muri iyi gahunda yo gusaranganya amafaranga avuye mu bukerarugendo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza