Nyagatare: Nyuma yo kwambura abaganga telephone mu kazi, serivisi zisigaye zihuta

Abarwayi bagana ikigo Nderabuzima cya Ndama mu Murenge wa Karangazi barishimira Serivisi bahabwa n’abaganga kuko nta muganga ujya urangarana umurwayi ukeneye ubufasha, ubuyobozi bw’iki kigo Nderabuzima buvuga ko ahanini biterwa no kwamburwa telefone kw’abakozi babo mu masaha ya kazi.

Si henshi uzasanga abantu bishimira serivisi bahabwa cyane cyane nko bigo nderabuzima.

Abaturage bagana iki kigo Nderabuzima cya Ndama bavuga ko nta kibazo na kimwe bajya bahura na cyo muri serivisi bahabwa ngo kuko nta muganga n’umwe ujya urangarana umurwayi.

Habimana Callixte aragira ati” yewe nta kibazo na kimwe tujya duhura nacyo muri serivisi duherebwa hano, abaganga bahagerera ku gihe bakatuvura uko bikwiye ntakurangarana umurwayi, kandi bavura abantu bakurikije uko baje.”

Kanyenzi Michel yagize ati “nta kibazo rwose serivisi zabo ni nziza iyo umuntu aje bamuvura bakurikije igihe aziye ntawe umara amasaha abiri ataravurwa, hano ntawe barangarana rwose waba ubabeshyeye, iyo uje barakuvura kandi neza waba ukoresha mituelle cyangwa utayikoresha.”

Odongo Tito, Umukozi ushinzwe gucunga umutungo w’iki nderabuzima yavuze ko uku gutanga serivisi nziza ku barwayi babagana biterwa n’uko nta mukozi uba wemerewe gukoresha telefoni amasha ya kazi.

Ati” Nibyo koko dutanga serivisi nziza ku barwayi, gusa impamvu ni imwe nta yindi wasangaga ubundi abakozi bahugira ku matelefoni ntibite ku barwayi ariko ubu twarabikemuye nyuma y’inama dukora mu gitondo abakozi bose(cyane cyane abafite aho bahurira n’abarwayi) bahita batanga telefoni zabo, kuva iyo saha nta n’umwe uba wemerewe kuvugira kuri telefoni bituma bashyira umutima wabo ku kazi.”

Iki kigo Nderabuzima cyakira abantu bari hagati ya 2000 na 3000 ku kwezi, gusa n’ubwo batanga serivisi nziza ku barwayi iki kigo gusa bagorwa no kuba kitagira umuriro w’amashanyarazi gusa ngo iki kibazo kirazwi ndetse babijeje ko kigiye gukemurwa.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Minisiteri y’ubuzima yatanze amabwiriza yuko nta muganga wemerewe kujya gukora akazi afite telefoni mu rwego rwo guteza imbere serivisi no kwita ku barwayi mu mavuriro n’ibitaro.

Canisius KAGABO

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo