Ngoma: Barishimira ko baruhutse urugendo bakoraga bajya kwisiramuza

Abatuye mu Mirenge ya Murama, na Rukira mu karere ka Ngoma baravuga ko ikiguzi cya serivise yo kwisiramuza ku bagabo gihanitse, no kuba itangirwa kure, biri mu bituma batitabira iyi gahunda, nubwo baba babyifuza ari benshi.

Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Rukira, mu murenge wa Murama bwo buvuga ko bukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga, kuko uretse kuba iki gikorwa ari kiza ku isuku, abasiramuwe baba bagabanyije ibyago byo kwandura kanseri yo ku gitsina, kuyanduza abo bashakanye.

Ibyumweru bibiri bigiye gushira, ku kigo nderabuzima cya Rukira, hari gutangirwa serivise yo gusiramura ku bushake kandi nta kiguzi abagbo bafite guhera ku myaka 10 kuzamura.

Hari umugabo w’imyaka 49 utuye mu mudugudu wa Nyagasozi , kagari ka Kigabiro, mu murenge wa Murama wabwiye Makuruki.rw ko iyi serivise yari amaze imyaka 8 ayishaka, ariko ikiguzi cyayo kikamubuza kiyihabwa.

Ubusanzwe aba baturage basabwaga kwishyura ibihumbi bitanu by’amanyarwanda nabwo bakabanza kujya Ku kigo nderabuzima.

Imbogamizi kuri serivise yo kwisiramuza ku bagabo zigaragazwa, nuko iyi servise yatangirwaga kure, ndetse n’ikiguzi cyayo, kikaba kibangamira abatari bake; nk’uko aba bagabo bo mu murenge wa Murama, babigarukaho.

Mizero Annick ,Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rukira kiri gutangirwaho iyi serivise yo gusiramura ku bushake, avuga ko kwisiramuza ku bagabo bifasha kurinda abagore babo kanseri y’inkondo y’umura ; n’abagabo bikabafasha kwirinda kanseri y’igitsina, kandi bikagabanya ibyago byo kwarunda virusi itera SIDA.

Ku kijyanye n’ikiguzi cy’iyi serivise abaturage bavuga ko kiri hejuru, kandi ikaba itangirwa kure, Amizero nawe avuga ko ikiguzi cyayo kikiri hejuru, icyakora ngo abagorwaga n’ingendo ndende bo ntibazongera guhangayika kuko hari abakozi babiri ku kigo nderabuzima bahuguwe, bazajya batanga iyi serivise ku bayifuza.

Kamanzi Lucien

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo