Kwamamaza

UBUZIMA

Mu bitaro bya Muhima, umugore yibarutse abana bane

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Mu bitaro bya Muhima, umugore yibarutse abana bane

Kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nyakanga 2016, umugore witwa Alphonsine Mujawayezu ukomoka mu karere ka Kamonyi yabyaye abana bane mu bitaro by’ababyeyi bya Muhima, biherereye mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge.

Dr Ndizeye Ntwali uyobora ibitaro bya Muhima uyu mubyeyi yabyariyemo aganira na Makuruki.rw yatubwiye ko uyu mugore yabyaye kuri uyu wa gatandatu, ariko ngo akaba yabyaye mbere y’ibyumweru mirongo itatu na bitatu (33).

Yagize ati: "Amakuru niyo yabyaye uyu munsi ku manywa. Uyu mubyeyi akomoka mu karere ka Kamonyi."

Muri aba bana uko ari bane, ngo harimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.

Yatubwiye ko kugeza ubu aba bana bameze neza ndetse bakaba bashyizwe mu byuma bifasha abana bavutse igihe kitageze (couveuse) kugira ngo bibafashe gukura neza.

Amakuru atugeraho aravuga ko uyu mubyeyi ngo yaba atishoboye, ndetse ngo byongeye akaba yari anafite undi mwana utarashyitsa imyaka ibiri y’amavuko.

Dr Ndizeye kandi yatubwiye ko kubyara abana bane kuri uyu mubyeyi atari ikintu cyoroshye ku kijyanye no kubarera, akemeza ko hakwiye ubufasha bw’uwabishobora wese.

Abana bane babyawe na Alphonsine Mujawayezu

IBITEKEREZO

  1. kubyara ni umugisha ark iyo utishoboye ukabyara nkabo bana
    urumvako uba ufite ikibazo
    nkabavandimwe barebe uko bamufasha rwose ndetse nubuyobozi abarizwamo
    gusa Imana yonyine izibanire nabo kugeza bakuze

  2. kubyara ni umugisha ark iyo utishoboye ukabyara nkabo bana
    urumvako uba ufite ikibazo
    nkabavandimwe barebe uko bamufasha rwose ndetse nubuyobozi abarizwamo
    gusa Imana yonyine izibanire nabo kugeza bakuze

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza