Kwamamaza

UBUZIMA

Minisante yasabye abaganga kuba maso kubera Ebola yageze muri Congo Kinshasa

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Minisante yasabye abaganga kuba maso kubera Ebola yageze muri Congo Kinshasa

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yasabye abaganga ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima kuba maso, kubera icyorezo cya Ebola cyageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko abantu icyenda bagaragaweho ibimenyetso bya Ebola ndetse babiri bamaze guhitanwa nayo mu gace ka Bas Uele, mu ntara ya Equateur hafi y’umupaka na Repubulika ya Centrafurika.

Iki cyorezo cyagaragaye guhera tariki ya 22 Mata uyu mwaka, kandi inzobere mu buzima za OMS zatangaje ko ibimenyetso abarwayi bagaragaje ari ibya Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ibinyujije mu ishami rishinzwe indwara z’ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima , yasabye abaganga n’abakozi mu by’ubuzima kudakuka umutima, ariko nanone bakaba maso.

Itangazo Minisiteri y’ubuzima yasohoye yagize iti “Nta mapmvu yo gukuka umutima ariko nk’abanyamwuga mu buzima mugomba guhora mwiteguye.Amatsinda y’ubutabazi yitegure, mukomeze ubwirinzi kandi mugenzure niba ibikoresho byakwifashishwa bibaye ngobwa bihari.”

Minisante yibukije abaganga ko ibimenyetso bya Ebola bigaragara hagati y’iminsi ibiri na 21 umurwayi yanduye.

Ibimenyetso byayo ni umuriro, umunaniro, kuribwa mu ngingo, ndetse no kuva maraso ahari utwenge ku mubiri.

Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko irakomeza gukurikirana uko bimeze kandi izajya ibamenyesha amakuru yose mashya.

Ebola yaherukaga kwibasira uduce two mu burengerazuba bwa Afurika mu hagati ya 2014-2016, aho abasaga ibihumbi 11 mu bihugu nka Guinea, Sierra Leone na Liberia bahatikiriye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza