Leta igiye guhiga abagabo n’abasore bateye inda bakazihakana

73

Minisitiri wa MIGEPROF Nyirasafari Esperance

Minisiteri y’Umuryango n’uburinganire (MIGEPROF) yatangaje ko ifatanyije n’izindi nzego bagiye guhiga abagabo n’abasore bateye abana b’abakobwa inda barangiza bakazihakana cyangwa bakabura ntibabafashe kurera.

Umwaka ushize wa 2016, abakobwa 17,000 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda zitateguwe.

Umubare mwinshi w’abo bana bari bakiri mu mashuri ndetse hari abenshi bava mu miryango ikennye.

Mu kiganiro n’abanyamkruu kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko batazakomeza kurebera abana bagorwa no gutunga abo bibarutse bonyine, mu gihe abazibateye bigaramiye.

Yagize ati "Ntabwo twakomeza kureba aho umukobwa aterwa inda akagorwa no kwita ku mwana, mu gihe uwayimuteye ntacyo amufasha.Nubwo se w’umwana yaba atishoboye, imiryango yombi yafatanya ikita ku mwana."

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko hagiye gukorwa igenzura buri mukobwa watewe inda hakamenyekana uwayimuteye.Igenzura rizakorwa mu gihugu hose buri mukobwa watewe inda abazwa se w’umwana ndetse ngo n’ibizamini byo kwa muganga bizitabazwa.

Nyirasafari avuga ko umukobwa iyo atewe inda akiri muto bimuviramo guta ishuri ndetse umwana we ugasanga ahura n’ikibazo cy’imirire mibi dore ko n’abana bakunze gusigwa na ba nyina ari ababa bavutse muri ubwo buryo, nkuko The New Times yabitangaje.

Yavuze ko abagabo bateye inda bakazihakana bazajya batangarizwa mu ruhame ngo babe isomo ku bandi.Polisi n’ubushinjacyaha nabo bazifashishwa mu guhiga abagabo bateye abana inda bakazihakana cyangwa bakabura.

Abana batewe inda batishoboye, Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire yemeranyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kubafasha muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage nka Girinka n’izindi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 73

  1. Gusa bikoranwe ubushshozi kko harakobwa bayoberwa ababateye Inda bakabeshyera abobafata nkinsina ngufi cy Abo babonaho ubushobozi

  2. Gusa bikoranwe ubushshozi kko harakobwa bayoberwa ababateye Inda bakabeshyera abobafata nkinsina ngufi cy Abo babonaho ubushobozi

  3. ndumva byakorwa mubushishozi kuko hari abakobwa bayoberwa uwabateye inda kubera guhura nabagabo benshi!!!

    gusa babahige kuko nikibazo kibabaje

  4. Ndabona bikaze pe ariko se abo bakibwa bo ishyamba ni ryari ? Hari abasenye ingo za bandi nabo bazahanwe pe

  5. Gsa byari bikabije leta nishyiremo ingufu agahinda nikose kubana bataye amashuri kubera gutwita imburagihe kdi ntibihere mumagambo

  6. Andika Igitekerezo birakenewe pe kujyirango abanyabyaha bajye hanze gusa hari nabakobwa bazabihomberamo kuko wasangaga afite abasore nabagabo bamuhuriragaho

  7. Twasaba urwego RWA Police kongera umubare wabagenza cyaha muri ibya bice bitandukanye haba abafatanyabikorwa batanga amakuru aboneye kuko twebwe nkurubyiruko iyo tubona abakaduhaye impanuro aribo batwangiza biratubabaza bage bareba yaba umukobwa muto wishoye murizo ngeso bamuhane arko nibagera kuwo babonako ya Mishima bakaze .

  8. Mu byukuri ikikibazo kirakabije aho usanga umugabo wimvi yehererana umwana mutubari muri lodge no muri hotel bamwe urabaganiriza bakaguhinduka ukaba umwanzi bakwereka ko umukobwa ari family cq bakakubwirako ibyo arimo abizi twasaba leta ko yakongera ingufu zo kubirwnya kuko na basore dusigsranye ikibazo cyo kumenya umukobwa muzima.

  9. Hanyuma abazibateye bakigira mu bihugu byamahanga kwiberayo ntibakwirikirane abo bana bazakurikiranwa bate?

  10. Hanyuma abazibateye bakigira mu bihugu byamahanga kwiberayo ntibakwirikirane abo bana bazakurikiranwa bate?

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8

Tanga Igitekerezo