Kwamamaza

UBUZIMA

Kwishyura Mutuelle de Sante byahinduriwe igihe

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Kwishyura Mutuelle de Sante byahinduriwe igihe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) cyatangaje ko ibihe byo kwishyura ubwisungane mu kwivuza byahindutse, aho bigiye kujya bikorwa kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena.

Ubusanzwe ubwisungane mu kwivuza bwatangiraga gutangwa umwaka w’ingengo y’imari ugitangira cyangwa mbere y’aho gato, bigakomeza hakaba nubwo umwaka ugiye gushira hari abagitanga ubwisungane.

Uko gutanga ubwisungane kandi kubera ko byakorwaga umwaka w’ingengo y’imari ugitangira, byatezaga akavuyo mu kwishyura hakaba imirongo miremire aho bishyurira.

Mu itangazo RSSB yatanze yagize iti " Umusanzu wa Mituweli w’umwaka wa 2017-2018 watangiye kwakirwa mu kwezi kwa mbere (Mutarama 2O17).Abanyamuryango ba Mituweli bashobora kwishyura ku ma konti ya RSSB gahoro gahoro (mu bice) ariko amakarita y’abagize urugo yongererwa agaciro iyo umusanzu usabwa urugo wuzuye."

Kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri 83 % bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017.

IBITEKEREZO

  • Jean Baptiste Yanditse:

    mwiriwe? niba usanzwe uri umunyamuryango wemewe, ubu uyu munsi wishyuye aya 2017-2018, nyine baguha kwivuza kugeza le 30.06.2018! Ntibyumvikana se? Mugire amahoro.

  • Dushimiyimana jean Damascene Yanditse:

    nibyiza rwose

  • Ndatimana Emmanuel Yanditse:

    Muraho neza? nibyiza cyane ibyiyo gahunda, ariko noneho nimutange nizo numero za konti abishyura bazibone.Ubu se ntago muziko mubyaro bimwe nabimwe abantu bari bamenyereye gatangira mutuelle mu bibina kandi na mutuelle zabo zigatinda gukorwa, iyo gahunda irasobanutse rero ngaho mutange izo numero za konti abatari bamenyereye kuzitakoresha bazibone. MURAKOZE!

  • byiringiro Ezechiel Yanditse:

    niba hari ubizi neza nambwire.ubu nishyuye frw yose
    bakongera igihe kuri MITUELI ubwo se bampa kugeza ryari?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza