Kwamamaza

UBUZIMA

Kurama kw’abanyarwanda kwiyongereyeho imyaka 20 kubera ubufatanye na Global Fund-Kagame

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Kurama kw’abanyarwanda  kwiyongereyeho imyaka 20 kubera ubufatanye na Global Fund-Kagame

Perezida Paul Kagame yashimiye uruhare rw’ikigega Global Fundi mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda, aho byatumye n’icyizere cyo kubaho cyiyongeraho imyaka 20.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu nama rusange ya 37 ya Global Fund, ihurije abagera kuri 260 I Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko Global Fund ari umwe mu bafatanyabikorwa b’intashyikirwa u Rwanda rwagize mu mateka.

Yashimye uruhare rw’icyo kigega mu kugabanya impfu ziterwa n’igituntu na Malariya, kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA no gufasha abanduye kuramba bahabwa imiti igabanya ubukana, n’ibindi.

Yagize ati “Global Fund yagize umuhate wo gukora neza ntabwo ari ibyo guterera iyo gusa.Kuba iki kigega ubwcyo cyarabayeho ni agashya n’uburyo bushya bw’imikorere.”

Yakomeje agira ati “Abanyarwanda benshi babona imiti igabanya ubwandu bwa SIDA, impfu ziturutse kuri maraliya n’igituntu zaragabanyutse bigaragara, ibi byatumye hiyongeraho imyaka 20 ku cyizere cyo kubaho mu Rwanda.”

Icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyavuye ku myaka 49 muri 2000 kigera ku myaka 66.7 muri 2015.

Kagame yavuze ko iyaba uburyo Global Fund ikoresha bwifashishwaga ku isi hose, isi yaba nziza kurushaho.

Ati “Iyaba uburyo butuma Global Fund ikora neza bwifashishwaga ku bindi bibazo isi ifite, isi yacu yaba nziza cyane.”

Ahareye ku musaruro w’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Global Fund, Perezida Kagame asanga ari ikimenyetso cy’uko n’ibindi bibazo hari ubushobozi bwo kubikemura.

Yanashimye kandi uburyo umutungo n’ibikorwa by’icyo kigega ucungwa neza, avuga ko ari urugero rwiza.

Global Fund ikorana n’ibihugu 100 ku isi. Mu myaka itatu u Rwanda rwagenewe inkunga ya miliyoni 110 z’amadorali ya Amerika.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza