Ku myaka 76 ,Sikubwabo arabaza abato bataboneza urubyaro icyo bazaha abo babyara

Muzehe Sikubwabo Leonidas usaba abakiri bato kureba kure bakaboneza urubyaro

Umusaza Sikubwabo Leonidas utuye mu kagali ka Karwasa mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze , yasabye abakiri bato gukangukira kuboneza urubyaro , ngo kuko uburyo bw’imibereho bwahindutse butakimeze nka cyera aho umuntu yabyaraga abana barenga 10 akabarera akabakuza.

Akarere ka Musanze kari mu turere tukiri inyuma muri gahunda zo kuboneza urubyaro kuko kakiri ku kigero cya 39 %.

By’umwihariko ku bagabo bitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro bwo kwifungisha burundu, abaganga bagaragaza ko bakiri bake.

Makuruki mu kiganiro yagiranye n’umusaza Sikubwabo w’imyaka 76 yasabye abakiri bato gushishoza bakitabira kuboneza urubyaro . Uyu musaza abwira abakiri bato ko kubyara abana benshi udafite ubushobozi bwo kubarera aribyo bituma bakura nabi.

Umusaza Sikubwabo Leonidas we yasabye bakiri bato kwitabira kuboneza urubyaro.

Uyu musaza avuga ko bidakwiye ko umubyeyi abyara abana benshi ngo bakure nabi.

Ati "Urabona umugore abyaye umwana wa mbere, abyaye uwa kabiri n’uwa gatatu ukabona abo bana nta kabaraga bafite kuko batabonye imibereho myiza imirire mibi kandi agakomeza akabyara undi, none uwo mwana azakura ate? “

Muzehe Leonidas avuga ko mu gihe cyabo n’ubwo ababyeyi babyaraga abana benshi bari bafite imirire myiza n’ubushobozi bwo kubarera.

Ati :”Buriya twebwe n’ubwo twacishagamo tugahekenya ikicumba, tukarya utuvuzo two ku rusyo ariko twacishagamo tugashaka utundi tukarya. Nk’amata yabaga ari menshi, n’ubu icyansi nanyweraga ndacyagifite hariya! None ubu imirire ni micye nyabuna mubyare ariko mwihangana mubyare abo mushobora kurera.”

Uyu musaza avuga ko abana be ndetse n’abuzukuru ahora abagira inama zo kubyara abo bashoye kurera.

Ati "Ndababwira nti babyare abo bashoboye kurera nti jyewe nabahaye aha, mbaha n’aha kandi hose harashize. Nti mwe abanyu muzabaha he ? "

Sikubwabo avuga ko kuboneza urubyaro biterwa n’amahitamo ya buri muntu ariko bakwiye kureba kure.

Ati:”Kuboneza urubyaro erega umutima wawe niwo uzakubwira. Mwa bana mwe niwo uzakubwira uti nzabarera nte ko data yampaye aha, agaha na mushiki wange hariya agaha na murumuna wange hariya none ubu jyewe aba nzabaha iki? Mwe nimurebe kure nta kindi.”

Nyiraburandarye Esperance umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Karwasa avuga ko nta bagabo baritabira kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu gusa ngo ubundi buryo barabwitabira ariko kandi abagore bo ngo baragenda bakangukira kubyitabira.

Ibihuha biri mu bituma abaturage batitabira kuboneza urubyaro

Umuyobozi uhagarariye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Ruhengeri Dr Ngezahayo Leo mu kiganiro na Makuruki yavuze ko imyumvire ariyo ituma kuboneza urubyaro bitaritabirwa ku kigero cyo hejuru.

Ati:"Hari ikintu cy’ibihuha gikunda kugenda mu bantu ngo bitera indwara ngo bibatera kumererwa nabi bakabihererekanya ku buryo usanga muri rusange abantu babitinya kandi nta n’impamvu zihari zo kubitinya. Ikindi hari abagabo bagifite imyumvire ko kwifungisha burundu ngo ni ukubakora bakabyita batyo sinzo aho babikuye ariko sibyo mu by’ukuri."

Dr Ngezahayo avuga ko impamvu bakangurira abagabo kwitabira kwifungisha burundu ngo ni uko aribwo buryo bushoboye. ati :"Icya mbere ni uko aribwo buryo bushoboye ijana ku ijana niko navuga "


Umuyobozi uhagarariye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Ruhengeri Dr Ngezahayo Leo

Dr Ngezahayo Leo avuga inyigisho zihoraho aricyo gisubizo cyatuma abaturage bakomeza gukangukira kuboneza urubyaro. Ati:"ikingenzi ni ugukomeza kwigisha tugahozaho abaturage tukabereka ibyiza byo kuboneza urubyaro kuko ntabwo bigira ingaruka nk’uko babivuga ntangaruka bigira ntabwo leta yashyiraho gahunda yatuma umuturage agira ingaruka mbi ni ukwigisha imyumvire nk’iyo ikabavamo nicyo cyakorwa."

Muri iki cyumweru cy’ubuzima abantu 536 nibo bahawe uburyo bwo kuringaniza urubyaro.Muri bo 116 bahawe uburyo bw’igihe kirekire,114 bahabwa uburyo bw’ inshinge naho 53 bahabwa uburyo bw’ ibinini naho uburyo bw’agakingirizo buhabwa abantu 253.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo