Kwamamaza

UBUZIMA

Kirehe: Hongeye kuvuka umwana ufite imitwe ibiri ahita yitaba Imana

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Kirehe: Hongeye kuvuka umwana ufite imitwe ibiri ahita yitaba Imana

Kuri uyu wa 22 Kamena 2016, Ku kigo nderabuzima cya Rwantonde giherereye mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe, mu ntara y’Iburasirazuba, havukiye abana bafite imitwe ibiri n’igihimba kimwe, aba bana b’abahungu babyawe n’umukobwa w’imyaka 18.

Umuganga kuri iki kigo nderabuzima yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko aba bana bavutse ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ariko bagahita bapfa, gusa ngo umubyeyi wabo we ameze neza.

Aba bana bavukiye i Kirehe bari bavukanye amaboko abiri n’amaguru abiri urebeye inyuma kandi bafite n’igitsina kimwe.

Si ubwa mbere muri aka karere havuka abana nk’aba kuko no ku itariki ya 23 Gashyantare uyu mwaka mu bitaro bikuru bya Kirehe naho hari havukiye abana nk’aba.

Aba bana n’abo baje kwitaba Imana nyuma y’iminsi mike bavutse.

Ibintu nk’ibi by’uko abana bavukana ibice bifatanye si mu Rwanda bibaye gusa kuko no mu Buhinde naho mu 2014 havutse abana nk’aba bitaba Imana hashize iminsi 20.

Abandi bana bavutse gutya mu gihugu cy’u Bwongereza, mu Buhinde na Bangladesh bose bagiye bapfa batagejeje ku iminsi 25.

Ababayeho bazwi cyane kugeza ubu ni abakobwa b’impanga Abigail na Brittany Hensel bavukiye muri Leta ya Minnesota, muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ubu bafite imyaka 26 y’amavuko.

Src: Umuseke

IBITEKEREZO

  • Abdul khalim Yanditse:

    Biratangaje ndakurahiye.

  • Abdul khalim Yanditse:

    Biratangaje ndakurahiye.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza