KIGALI CAR FREE DAY: Abantu 14% ntibazi ko bafite ikibazo cy’ umuvuduko w’ amaraso.

1

Kuri iki cyumweru Tariki ya 06 Ugushyingo, i Kigali hongeye kubera Siporo rusange izwi nka Car free Day, aho yahuriranye no gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu kurwanya indwara zitandura kizasozwa hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Diabete wizihizwa tariki ya 14 Ugushyingo 2016.

Ubutumwa bwatangiwe muri iyi siporo ni ubukangurira abantu kwipimisha hakiri kare indwara zitandura cyane cyane Diyabete kugirango bamenye uko bahagaze kuko diyabete ari indwara mbi.

Uwari uhagarariye ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuzima RBC yavuze ko muri iki cyumweru bakangurira abantu kwipimisha kuko ari ingenzi kandi yerekanye n’ imibare igaragaza uko abitabira Car free day bipimisha bahagaze aho byagaragaye ko abagera kuri 2 ku ijana basanze bagendana indwara ya Diyabete batabizi ndetse n’ abagera kuri 14 ku jana bo bafite ikibazo cy’ umuvuduko w’ amaraso (Hyperitension) kandi batabizi.

Ati “ Murabizi ko buri gihe iyo habaye iyi siporo haba hari abantu bapima. Iyo urebye imibare, twasanze abantu bafite diyabete bayigendana batanabizi ari nka 2%, abafite umubyibuho ukabije binajyana no kubyago byo kurwara iyo diabete barenze 20% nabo ni benshi cyane, abafite ikibazo cy’ umuvuduko w’amaraso ni 14% na bo batari bazi ko bafite icyo kibazo".

Yakomeje yerekana zimwe mu ngaruka zishobora guterwa n’ indwara ya Diyabete bityo aboneraho gukomeza gusaba abantu kuyipimisha hakiri kare kugirango bamenye uko bagomba kwitwara.

Ati: “ Iyo umuntu yarwaye diabete kwivuza birahenze cyane nta n’ ubwo anakira, hazamo kurwara indwara z’ umutima, impyiko, hari n’ abakurizamo ubugumba, uburemba, ibyo byose bishobora kuva ku ndwara ya Diabete. Ni indwara mbi cyane abantu bayirwaye murabizi ibibazo bajya bahura na byo

Icyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitandura cyatangiye taliki ya 06 Ugushyingo kikazageza tariki 14 Ugushyingo 2016. Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti:” Isuzumishe hakiri kare indwara ya Diabete, wirinde ingaruka zayo."

Amafoto yaranze Car Free day

Abantu benshi bamaze kumenyera gukora iyi siporo rusange buri cyumweru cya mbere cy’ ukwezi

Mayor w’ Umujyi wa Kigali yari yitabiriye iyi siporo

Muri iyi siporo hapimwa indwara zitandura zitandukanye zirimo umubyibuho ukabije ndetse n’ amaso

Itsinda rya Drem Boyz ryari ryaje kwifatanya n’ abakoze siporo rusange gutangiza icyumweru cyo kurwanya indwara zitandura

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo