Jeannette Kagame yaratiye inzego z’ubuzima muri Afurika akamaro k’abajyanama b’ubuzima

Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yavuze ko kimwe mu dushya u Rwanda rwahanze mu rwego rwo guteza imbere ubuzima ari ugushyiraho amahugurwa ku buzima no gushyiraho urwego rw’abajyanama b’ubuzima mu gihugu hose.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Kamena 2017, ubwo yari yitabiriye inama yaberaga i Kigali yahuje inzobere mu buzima.

Iyi nama y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuzima ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyira abaturage imbere: Inzira iganisha ku ntego y’Ubuzima kuri bose muri Afurika”.

Yitabiriwe na ba Minisitiri b’Ubuzima bo mu bihugu 18 bya Afurika, abaganga, abaterankunga n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima aho kuri uyu mugoroba barebaga uruhare rwo guteza imbere ubuzima bw’urubyiruko mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyi nama ituma abayobozi bongera gutekereza ku byo bagomba gukora kugirango bazabashe kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko by’umwihariko Abanyafurika badakwiye kudohoka kuri gahunda yo guteza imbere ubuzima bw’urubyiruko binyuze mu gushyiraho ibigo by’ubuzima bifite ububasha no guhugura abakozi babikoramo.

Ati: “Nk’abanyafurika, ni inshingano yacu kutadohoka mu gushyiraho ingamba nshya mu guhindura ubuzima bw’urubyiruko, tugomba gushyiraho uburyo bwiza bushingiye ku bigo bikomeye n’abakozi b’inzobere.”

Yakomeje agira ati: “Tuzi ko gishyiraho ingamba mu guteza imbere no kunoza imibereho y’urubyiruko ari ngombwa cyane, mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bwiza, u Rwanda rwakoresheje guhanga udushya binyuze mu guhugura abantu no gushyiraho abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 45.”

Yavuze ko gahunda ya Imbuto Foundation, abereye umuyobozi w’ikirenga, yo kwita ku buzima bw’urubyiruko binyuze mu muryango nyarwanda no mu babyeyi na yo ari ingirakamaro cyane mu guhindura ubuzima bw’urubyiruko akavuga ko habayeho ubufatanye Afurika ishobora guhashya ibibazo cy’ubuzima biyugarije.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye iyi nama gukomeza kugira inama urubyiruko z’ibyo banyuzemo mu myaka yashize kuko bibafasha kumenya uko bitwara muri iyi minsi no gufata ibyemezo ku buzima bwabo.

Politiki y’abajyanama b’ubuzima yafashije u Rwanda kugera ku ntego zo guteza imbere ubuzima kuko ubu bavura 80% by’indwara. Mu myaka irindwi ishize abantu bagera kuri 900 000 bavuwe n’abajyanama b’ubuzima badakoze ingendo ndende n’ibindi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo