Isanwa ryihutirwa mu kigo nderabuzima cya Kagugu niryo ryakuruye umwuka mubi

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kagugu ntiyemera ibyo ashinjwa byo gutanga isoko mu nyungu ze nyuma yo kutumvikana n’akana gashinzwe amasoko.

Muri iki kigo haherutse kwaduka umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bwacyo ndetse n’akanama gashinzwe gutanga amasoko.

Aka kanama kashinjaga uyu muyobozi wacyo Jean Pierre Nkangura ko yatanze isoko katabigizemo uruhare ndetse kanavuga ko katemera rwiyemezamirimo warihawe.

Tariki ya 8/3/2017 nibwo umuyobozi w’ikigo nderabuzima yandikiye uwahawe isoko amumenyesha ko yaritsindiye kandi ko agomba kuza gusinya amasezerano.


Ibaruwa umuyobozi yanditse amenyesha uwatsinze isoko

Iyi baruwa ariko yahise ikurikirwa byihuse n’iy’akanama gashinzwe amasoko muri iki kigo kanditse tariki ya 28/4/2017 kavuga ko iby’itangwa ry’iri soko katabigizemo uruhare kuko bitakurikije amategeko.


Akanama gashinzwe amasoko kahise kandika kavuga ko katemera iby’iri soko

Mahoro Yvonne ushinzwe amakuru akaba no mu kanama k’amasoko muri iki giko ndetse akaba ari n’umwanditsi wako, avuga ko bari bafite impamvu yo kwandika iyi baruwa ngo kuko batari bazi iby’itangwa ry’iri soko.

Aganira na Makuruki.rw yagize ati :”Nibyo koko twari twateranye nk’akanama k’amasoko kandi nibyo koko ntitwari twamenyeshejwe itangwa ry’iryo soko kuko ntabwo twari twigeze tugira uruhare mu itangwa ry’iryo soko kandi aritwe tubishinzwe twari twandikiye ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima rero tububaza impamvu bwatanze isoko tutabigizemo uruhare.”

Avuga ariko ko nyuma baje kubiganiraho bagasanga ibyo umuyobozi ababwira aribyo. Ati :” Twaganiriye rero n’abayobozi b’ikigo batubwira impamvu batanze isoko byihuse dusanga zifite ishingiro.”

Twamubajije niba akanama abereye umwanditsi kataba ari baringa muri iki kigo niba ubuyobozi bw’ikigo butanga isoko rikemerwa katabigizemo uruhare ariko arabihakana.

Ati :”Ntabwo ari baringa kuko ibindi twari dusanzwe tubifatira imyanzuro ni uko ibyo byihutitwaga byagombaga gukorwa ariko andi masoko twabaga twafashe umwanzuro ari natwe twatanze amasoko.”

Nkangura Jean Pierre umuyobozi w’iki kigo ari nawe washinjwaga gutanga isoko bitemewe yavuze ko ikibazo cyabaye kutavugana bihagije ngo kuko perezida w’akanama gashinzwe gutanga amasoko yarabizi ariko ngo agahita ajya mu mahugurwa.

Yavuze ko yabikoze kuko gusana byihutirwaga kandi bakaba batari kurindira inzira zo gutanga amasoko kandi hari uwaritsindiye ku kigo baturanye wagombaga kubafasha.

Ati:” imirimo twayihaye uwatsindiye isoko mu kigo nderabuzima cya Remera kuko byihutirwaga . iyo imvura yagwaga mu kigo habaga ikibazo ndetse n’imodoka itwara abarwayi ndetse n’izabazanaga zagiraga ikibazo cyo kwinjira kubera ubunyereri ndetse hari n’ikibazo cy’ubwiherero n’ibindi ibyo byose twabonaga byihutirwa.”

Avuga ko ariyo mpamvu bifashishije rwiyemezamirimo wakoraga iyi mirimo mu kigo nderabuzima cya Remera kandi ko yari yaratsindiye isoko kandi ibigo nderabuzima byenda kujya kugira imirimo isa.

Yavuze kandi ko ibyo bakoze byemewe n’amategeko kuko uwo bahaye akazi yari yaratsindiye isoko ku kindi kigo kandi ariwe waruri hafi ndetse anemeza ko ntabandi babirenganiyemo.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko iki kibazo cyamusigiye isomo nk’umuyobozi ati :” ikintu cyose kigenda kigisha ubu ubutaha tuzajya twongera ibiganiro kuko byatwigishije ko tugomba kuganira ku nzego zose zirebwa n’ikibazo ariko kandi no gukora ibintu mu gihe cyabyo.”


Nkangura Jean Pierre umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kagugu

Andi makuru agera kuri Makuruki ariko avuga ko haba hari abantu batifuza ko uyu muyobozi ayobora iki kigo ari nayo mpamvu iki kibazo gihora kigaruka gikurura umwuka mubi mu mikorere yacyo ya buri munsi ngo hatangiye kuzamo n’iterabwoba rikorwa n’abakoresha amatorefoni atazwi(unknown number)

Imirimo yose yasanwe muri iki kigo yatwaye miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani z’amafaranga y’u Rwanda(1800000frw).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo