Minisitiri w’Intebe yeretse abanyagatsibo ahari ibanga ryo guca ukubiri na bwaki

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yakanguriye abaturage ba Gatsibo kwitabira korora amatungo magufi atanga inyama kandi bakitabira kuzirya kimwe n’amagi kugira ngo bwaki icike burundu mu gihugu cy’u Rwanda.

Ibi yabivugiye mu muganda udasanzwe wo gutangiza igihebwe cya gatatu cy’ihinga, umuganda wabereye mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Gatsibo.

Minisitiri w’intebe yabwiye abaturage ko bagumba kwita ku mishinga Leta y’abazaniye yo kuhira imyaka kandi amazi bafite bakayabyaza umusaruro kandi ko Leta izakomeza kubafasha muri iyi mishinga.

Minisitiri w’intebe Murekezi kandi yabwiye abanya Gatsibo ko Leta yagerageje kuzana gahunda ya Girinka, ndetse n’umukamo ukaba wariyongeyere. Ibintu byongera imirire myiza gusa ariko ababwira ko bagomba no kwitabira ku bworozi bw’amatungo magufi atanga inyama kugira ngo ikibazo cy’imirire mibi kibe amateka mu Rwanda.

Ati:”Leta y’u Rwanda yabazaniye gahunda ya Girinka, inka zimaze kuba nyinshi mu Rwanda kandi umukamo w’amata uriyongera mu Rwanda ku buryo bushimishije. Ariko dukeneye n’inyama ziboneka kenshi bene izo nyama rero zituruka ku matungo magufi cyane cyane inkoko, ingurube inkwavu zororoka vuba cyane nta n’ubwo bisaba amafaranga menshi kugira ngo ubone urukwavu urugure cyangwa ugure inkoko.”

Minisitiri w’intebe yakomeje agira ati:”Ahubwo ni mubaririze ahantu hari icyororo cy’inkoko, mubaririze ahantu hari icyororo cy’ingurube. Ugure icyana cy’ingurube kizaba ingurube nini ibyare ibyana icumi(10) mugurishe ingurube ikuze mube mwayibaga murye inyama , inkoko zitanga amagi muhe abana banyu, inkwavu ni uko muzorore zororoka vuba cyane abana barye inyama ibyerekeye bwaki bicike burundu muri iki gihugu cyacu cy’u Rwanda.”


Minisitiri w’intebe yasabye abaturage ba Gatsibo kubyaza umusaruro abazi bafite

Minisitiri yabwiye aba baturage ko inka batunze zaba izo bahawe muri Girinka cyangwa izo bihahiye bakwiye kuzitaho birushije uko babikora kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro n’umukamo mwishi. Yabasabye gutera ubwatsi bwinshi hanyuma Leta ikazabaha abahanga babafasha guhunika ubwatsi kugira ngo bajye babwifashisha igihe izuba ryabaye ryinshi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo