Imishinga 27 y’imiryango itegamiye kuri Leta yatewe inkunga

Guverinoma y’U Rwanda ibinyujije mu rwego rw’imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’umuryango uhuza amashami ya Loni mu gihugu ( One UN) kuri uyu wa Gatanu batanze inkunga ya miliyoni 675 z’amafaranga y’ U Rwanda ku mishinga igamije gufasha abaturage yatanzwe.

Ni icyiciro cya mbere cy’imishinga 75 yatoranyijwe muri 199 yari yitabiriye ipiganwa.Buri mushinga watsinze wahawe miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ikubitiro hatewe inkunga imishinga 27 ariko n’indi izagenda iterwa inkunga hakurikijwe amanota yarushanyijwe.

CEO Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru wa RGB yavuze ko gutera inkunga imishinga nk’iyo ya sosiyete sivile ari ugufasha igihugu.

Ati”ubushobozi buke twanengaga ubu bwariyongereye, ibi bitanga amahirwe akomeye cyane ku gihugu cyacu kuko ari uburyo bwo gutegura imishinga igashyirwa mu bikorwa, byubatse Sosiyete sivile .”

Imishinga yatsinze yatoranyijwe n’itsinda ryigenga ryakoreye mu mucyo kandi ritanga amanota ku mishinga hashingiwe ku yateguwe neza bigaragara ko izatanga umusaruro uzana impinduka mu mibereho y’abaturage.

Umushinga wagiye uhembwa ni urengeje amanota 70 ku ijana.

Imishinga yatewe inkunga ifite ibikorwa mu nzego icumi zikora ku buzima bw’abaturage nk’ uburenganzira bwa muntu n’uburinganire, guteza imbere imibanire myiza mu miryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

n’irikorerwa abana ubwunganizi mu mategeko no kunga, uburere mbonera gihugu no kwigisha abaturage ku birebana n’amatora, kuzamura imireho myiza, no kwegereza abaturage serivise.

Prof Shyaka Anastase asinya inkunga yahawe imiryango yatoranyijwe

Bamwe mu bafite imishinga yatewe inkunga

Lamin Manneh uyobora One UN

Ndayishimiye Thierry

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo