Imbuto Faundation imaze kubona abakobwa ibihumbi 17 batwaye inda zitateganyijwe

Minisiteri y’ubuzima n’umuryango Imbuto Faundationa bavuga ko ababyeyi n’umuryango nyarwanda aribo ntwaro ya mbere yo kurwanya abakobwa baterwa inda zitateganyijwe bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

Ibi izi nzego zombi zabivugiye mu karere ka Rubavu ubwo hatangizwaga gahunda yo koherereza urubyiruko ubutumwa bunyuze kuma telefoni bubigisha ubuzima bw’imyororkere.

Mu Rwanda ikibazo cy’abakoba baterwa inda zitateganyijwe gikomeza kwiyongera umunsi ku wundi n’ubwo hadasiba gufatwa ingamba zo kubirwanya.

Kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Rubavu nabwo Minisiteri y’ubuzima ,Imbuto Faundation n’abandi bafatanyabikorwa batangije indi gahunda y’ikoranabuhanga yo kujya boherereza urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 24 ubutumwa bubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Izi nzego zombi zihimangira ko iyi gahunda izajya ifasha urubyiruko kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororkere bikabafasha kwirinda inda zitateganyijwe n’izindi ngaruka bakura mu mibonano mpuzabitsina.

Umutoni Sandrine, umuyobozi wa Imbuto Faundation avuga ko imibare bakoze umwaka ushize ibereka ko abakobwa ibihumbi 17 aribo batwaye inda ati :” Hano kurwego rw’ u Rwanda, imibare dufite yerekana ko abakobwa bamaze gutwara inda zitateganyijwe bari mu bihumbi 17 (17.000) nibo tumaze kubona iyi ni imibare bakoze umwaka ushize baraza kuyitubwira uyu munsi.”

Sandrine avuga ko umuryango nyarwanda ukwiye gushyiramo ingufu bagashyiramo uruhare rwabo mukwigisha abahungu n’abakobwa icyatuma birinda inda zitateganyijwe ariko kandi ngo ntibanumve ko amakosa ari ay’umukobwa gusa ahubwo ngo n’umuhungu bakamwumvisha uruhare rwe.

Ati :”Ariko wanavuga ko ku rwego rw’umuryango naho hakunda kuba ikibazo gikomeye kuko akenshi bavuga ko ari umukobwa ufite ikibazo ntabwo bajya bavuga ngo ese umuhungu we ni gute twamwuvisha ko nawe afitemo uruhare mu byabaye. Igihe cyose habaye ikintu ku mwana w’umukobwa umuryango waguye ukwiye kwicara na wo ukareba ese ni iki twe tugomba gukora ngo dufashe abakobwa n’abahungu bacu ngo badakomeza gutwara inda zitateganyijwe.”

Ndimubanzi Patrick, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubizima na we ashimangira ko intwaro ikomeye yo kwirinda inda zitateganyije ari ukuganiriza abana kandi ko ababyeyi aribo bafite inshingano z’ibanze zo kubikora.

Ati :”Tugomba gukomeza kongera imbaraga cyane ababyeyi bagakomeza kuganiriza abana babo kuri ubu buzima bw’imyororkere… kuganiriza umwana no kumwigisha ibirebana n’ubuzima bwe ni inshingano z’ababyeyi. Bagomba rero gufata iya mbere mu gutegura abana babo guhangana n’ibibazo bitandukanye, kuganiriza abana bagahabwa ubumenyi ni yo ntwaro ikomeye .”


Ndimubanzi Patrick umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubizima

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo