Kwamamaza

UBUZIMA

Nyuma y’u Rwanda, uburyo bwo gutwara amaraso hifashishijwe Drones bwageze no mu bihugu by’ibihangange

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Nyuma y’u Rwanda, uburyo bwo gutwara amaraso hifashishijwe Drones bwageze no mu bihugu by’ibihangange

Utu tudege tuzaba dushinzwe gutwara imiti n’ibindi bikoresho byihutirwa mu buvuzi
Nyuma y’uko mu Rwanda hatangijwe gahunda yo gukwirakwiza amaraso n’imiti hakoreshejwe utudege tutagira abadutwara(Drones), kuri ubu ikompanyi Zipline yazanye utu tudege mu Rwanda yatangije n’iyi gahunda mu ntara eshatu za Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ku ikubitiro iyi kompanyi yatangije iyi gahunda mu ntara nka Maryland, Nevada na Washington.

Zipline yatangijwe mu mwaka wa 2014 ku bufatanye na Sequoia, Google ndetse na Paul Allen wagize uruhare mu ishingwa rya porogaramu ya mudasobwa bita Microsoft.

Iyi kompanyi yatangiye kujya ikoresha utu tudege mu gukwirakwiza imiti n’amaraso mu bice by’icyaro kandi ku buryo bwihuse mu kwezi gushize ibi bikaba byarabaye ku bufatanye na guverinoma y’u Rwanda ndetse iyi kompanyi ikiri no gutanga ubufasha ku ikoreshwa ry’iyi gahunda kugeza mu mpera z’uku kwezi.

Hari ikizere cy’uko ubu buryo Zipline yazanye buzafasha mu gukwirakwiza ibikoresho bizajya bifasha mu kurokora ubuzima bw’abarwayi muri Amerika nkuko bikorwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa Zipline akaba ari nawe wayishinze Keller Rinaudo yavuze ko iyo urebye ubuzima bw’abantu batuye mu bice by’icyaro, abaturage kavukire ba Amerika ndetse n’abandi batuye mu birwa usanga babayeho mu buzima bw’ubusumbane bityo ngo bakaba bizeye ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzakuraho ubusumbane bwabonekaga mu bijyanye n’ubuvuzi bwihutirwa.

Mu gihe u Rwanda rwo rwamaze gutangiza iyi gahunda y’ikoranabuhanga hagamijwe kuzamura ubukungu n’ikoranabuhanga by’u Rwanda, no muri Amerika byorohejwe kuko mu kwezi kwa Kamena nibwo itsinda rishinzwe kuyobora ib’ibyindege (FAA) ryashyizeho amabwiriza yoroshya uburyo bwo kugura utu tudege kimwe no kubona ibyangombwa n’ubwo babuza amakompanyi kugurutsa utu tudege inshuro irenze imwe mu gihe kimwe ndetse bagasaba ko utu tudege twajya ducungwa n’abatekinisiye babo.

Nyuma y’uko iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda mu kwezi kwa Gashyantare, igihugu cya Amerika cyagaragaje ko cyifuza ko iyi gahunda yahabwa abaturage baturiye icyaro muri Amerika.

Zipline nibona uburenganzira buvuye muri FAA izatangira mu gihe cy’amezi 6 ari imbere. Rinaudo akaba yizera ko bazakorana mu gihe kigera ku mwaka.

Kugira ngo uyu mushinga utangizwe muri Amerika habayeho ubufatanye na bimwe mu bigo byita ku buzima harimo Ellumen, ASD Healthcare na Bloodworks Northwest, bakazajya bageza izi serivizi ku kirwa cya Smith, Maryland na San Juan muri Washington.

Utu tudege dufite ubushobozio bwo kwikorera ibiro 3 by’amaraso cyangwa se imiti, dushobora kandi kugenda ahantu hangana n’ibirometero 75 tudafite icyo gatwaye.

Abaganga bashobora guhamagaza imiti hifashishijwe ubutumwa bugufi butwarwa n’utu tudege, dukoresha kandi ikoranabuhanga rya GPS tukaba dusohoza ubutumwa mu gihe kingana n’iminota 30.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza