Ibyiza byo kurya amashaza mu ifunguro ryawe

2

Amashaza ni igihingwa kiryoha nubwo bamwe batagiha agaciro cyane kubera kutakibona. Hari n’abayahinga aho kuyarya bakayigurishiriza kugeza ashize.

Iki gihingwa kiboneka mu Rwanda cyane kandi mu bice bitandukanye by’igihugu kirahingwa.

Twifashishije urubuga Realfoodforlife.com, twakusanyije ibyiza byo kurya amashaza ku buzima bwa muntu.

1.Atuma ibilo by’umuntu bihora biringaniye

Amashaza nta binure agira ariko izindi ntungamubiri zose uzisangamo kandi ku bwinshi.Ibyo bituma abasha kuringaniza mu mubiri w’uwayariye ibinure bishobora gutuma abyibuha.

2.Arinda kanseri y’igifu

Kubera umusamburo urinda umubiri uzwi nka coumestrol uba mu mashaza ku bwinshi, biyaha ubushobozi bwo kuba kimwe mu biribwa bibasha kurinda umuntu kuba yafatwa na kanseri y’igifu.Ubushakashatsi bwakorewe muri Mexique, bwerekanye ko miligarama ebyiri za coumestrol buri munsi zituma umuntu adafatwa n’iyo kanseri, kandi mu gakombe kamwe k’amashaza nibura habamo miligarama z’uwo musemburo 10.

3.Arinda gusaza k’uruhu, atera ingufu

Ibi biterwa nuko yifitemo intungamubiri z’uburyohe (flavinoids), carotenoid izwiho kurwanya indwara nka kanseri ndetse n’iz’amaso, na polyphenols igira uruhare mu kurinda gushya kwa tumwe mu tunyangingo.

4.Arinda kuzana iminkanyari

Iminkanyari iterwa no gupfa cyangwa gushya kwa tumwe mu tunyangingo mu mubiri w’umuntu. Kubera intungamubiri nka Pisumsaponins I na II ziba mu mashaza cyane kandi zikarinda ukwangirika k’utundi tunyangingo, biha amashaza ubushobozi bwo kurinda umubiri w’umuntu kuzana iminkanyari.

Mu mashaza kandi habonekamo Vitamini C na E zikungahaye kuri zinc.

5.Agabanya isukari mu maraso

Amashaza abamo isukari iringaniye idashobora kugira ingaruka ku buzima, yifitemo izindi intungamubiri zishoboye guhangana n’ubwinshi bw’isukari mu mubiri, zikayishyira ku rugero umubiri wifuza.

6.Atuma amagufwa akomera

Kubera Vitamini K iboneka mu mashaza, biyaha ububasha bwo gukomeza amagufwa.

7.Amashaza arinda indwara z’umutima

Kubera Vitamini B1, B2, B3, na B6 ziboneka ku bwinshi mu mashaza, biyaha ubushobozi bwo kurinda zimwe mu mpamvu zishobora gutera umuntu indwara y’umutima.

Uretse ibi kandi amashaza agira uruhare mu kutarwa impatwe, agabanya cholesterole, ni meza ku bidukikije n’ibindi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo