Kwamamaza

UBUZIMA

Abaturage barinubira imikorere ya RSSB muri gahunda ya Mituweri

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Abaturage barinubira imikorere ya RSSB muri gahunda ya Mituweri

Bamwe mu baturage batandukanye hirya no hino mu Rwanda, baranenga bikomeye imikorere ya RSSB yahawe inshingano zo kwishyuza imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza. Baravuga ko abakozi b’iki kigo bakorera mu tugali ari bake cyane, ugereranije n’umubare w’ababagana ku buryo ngo hari n’abarara ku biro by’akagali kugira ngo byibuze barebe ko babona mituweli.

Hashize iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, humvikana ibibazo by’abaturage banenga imikorere ya RSSB by’umwihariko mu gutanga amakarita y’ubwisungane mu kwivuza.

Urugero ni abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga baheruka kubwira TV1 ko barara bicaye kubiro by’utugali twabo, bategereje ko nibucya baza guherwaho bakabona ayo makarita.

Impamvu aba baturage bahurizaho ituma batabona amakarita ya mituweri ni ikibazo cy’ubuke bw’abakozi ba RSSB bavuga ko ari bake ugereranije n’umubare w’abaturage bakeneye servise.

Umwe muribo ati: ”ibya mituweli rwose turabona nta kigenda! Ese ni gute umuntu umwe yakorera abantu bangana gutya? Nkubu nkanjye naraye ijoro none umukozi wa RSSB araje ahera kubo ashaka twe turara aha na nubu dutashye tutayibonye.”

Mugenzi we na we avuga ko iki kibazo gikomeje gutera inkeke by’umwihariko ku bagore batwite kugeza ubu batarabasha kubona uko bisuzumisha.

Yagize ati: ”ubu se koko nkubu abagore batwite koko bazabigenza gute? Ni ikibazo gikomeye.”

Ku rundi ruhande ariko, ntabwo ari aba baturage bonyine bafite iki kibazo, kuko na none bagisangiye n’abandi baturage bo hirya no hino mu gihugu. Urugero ni abo mu karere ka Nyarugenge, na bo bemeza ko iki kibazo na bo bagifite.

Karigirwa Claire utuye mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge yabwiye MAKURUKI ko iki kibazo cyo kubona amakarita ya mituweli gikomeye cyane. Yagize ati:” Nkubu nkanjye mfite fagitire nishyuriyeho kuri SACCO maze kujya ku kagali kacu inshuro ntabara! Ubu se koko tuzabigira gute? Njye ndabona ibya mituweli bitazakemuka pe!”

Umunyamakuru wa MAKURUKI yavuganye n’ubuvugizi bw’ikigo RSSB cyahawe inshingano zo gucunga mituweli amusobanurira uko ikibazo giteye nyuma yo kucyumva amusubiza ko nta mwanya uhari yategereza igihe bazahugukira bakazamuha igisubizo.

RSSB yahawe inshingano zo gucunga no kwakira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, nyuma yaho byagaragaye ko bigaragaye ko hari hamaze kuzamo uburiganya n’imicungire mibi, ni umwanzuro wafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, wabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo, hari taliki ya 10 Werurwe 2014.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza