Ibihuha biri ku isonga mu gutuma abatuye Musanze batinya kuboneza urubyaro

3

Dr Ngezahayo Leo, umuganga ukuriye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Ruhengeri

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Ruhengeri yatangaje ko ubwitabire bwo kuboneza urubyaro butaritabirwa ku kigero cyifuzwa mu karere ka Musanze, akemeza ko ibihuha ari bimwe mu mpamvu ituma abaturage batabyitabira.

Kugeza ubu mu karere ka Musanze abantu 39 ku ijana nibo bitabira kuringaniza urubyaro.

Iyi mibare ishyira Musanze mu turere tuza inyuma mu bwitabire ugereranyije n’utundi turere nk’uko byemezwa na Dr Ngezahayo Leo, umuganga ukuriye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Ruhengeri.

Mu kiganiro na Makuruki yagize ati”Mu by’ukuri turacyafite imibare itari hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bice bimwe by’igihugu kuko hano tumaze kugera kuri 39 % abaturage bose muri Musanze muri rusange , mu gihe abari imbere nko muri Huye n’utundi duce bashobora kuba bageze kuri 62 % . Ubwo rero turacyafite akazi kenshi ko gukora turacyafite kwigisha”

Kugeza ubu muri aka karere ngo abagabo ntibaritabira uburyo bwo kwifungisha burundu kuko imibare ikiri hasi nk’uko Dr Ngezahayo akomeza abivuga.

Ati:”Kuboneza urubyaro by’igihe kirekire ku bagabo uburyo buhari kugeza ubu ni ugufunga burundu ari nabyo abantu bakunda kwitiranya ngo no gukona, aho babikuye ntabwo mpazi ariko ababyitabira ni bake, imibare iri hasi”

Imvano y’ubu bwitabire buke ngo ni ibihuha bituma hari abagifite imyumvire ko kuringaniza urubyaro bitera indwara.

Ati:”Hari ikintu cy’ibihuha gikunda kugenda mu bantu ngo bitera indwara, bibatera kumererwa nabi bakabihererekanya ku buryo usanga abantu babitinya kandi nta n’impamvu zihari zo kubitinya.”

Dr Ngezahayo avuga ko igisubizo cy’ibi ari inyigisho zihoraho bazakomeza guha abaturage baberekla ibyiza byo kuboneza urubyaro.

Muri iki cyumweru cy’ubuzima abantu 536 nibo bahawe uburyo bwo kuringaniza urubyaro.Muri bo 116 bahawe uburyo bw’igihe kirekire,114 bahabwa uburyo bw’ inshinge naho 53 bahabwa uburyo bw’ ibinini naho uburyo bw’agakingirizo buhabwa abantu 253.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Ntimukatubeshye mwebwe mudukangurira gukonwa MWe ko mutarakonwa ariko abanyarwanda turacyari injiji kbsa anazungu bakomeze babashuke babahe ubwo burozi mubunywe,Doctor arabeshya ngo kuboneka ntandwara zibamo ahubwo se zibahe?njyewe ko nzi abagore benshi byateye ubumuga.1:umubyibuho udasanzwe 2:kujya mumihango yaburi cyumweru,3:umugongo udakira 4:kutagira ibyishimo mumibonano mpuza bitsina..............nibindi ngaho niba mbeshye manyomoze.bavandimwe turi mubihe bya nyuma nukwitondera ibyabazungu baturohamo kdi usanga iwabo ntanumuturage wabo ubijyamo...mwitonde rero.

  2. Ntimukatubeshye mwebwe mudukangurira gukonwa MWe ko mutarakonwa ariko abanyarwanda turacyari injiji kbsa anazungu bakomeze babashuke babahe ubwo burozi mubunywe,Doctor arabeshya ngo kuboneka ntandwara zibamo ahubwo se zibahe?njyewe ko nzi abagore benshi byateye ubumuga.1:umubyibuho udasanzwe 2:kujya mumihango yaburi cyumweru,3:umugongo udakira 4:kutagira ibyishimo mumibonano mpuza bitsina..............nibindi ngaho niba mbeshye manyomoze.bavandimwe turi mubihe bya nyuma nukwitondera ibyabazungu baturohamo kdi usanga iwabo ntanumuturage wabo ubijyamo...mwitonde rero.

Tanga Igitekerezo