Gicumbi: Barinubira kugenda ibirometero bajya kwivuza kandi baratanze ayo kubaka ivuriro

Aba baturage bavuga ko bakeneye ivuriro hafi y’aho batuye

Abaturage bo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove, mu karere ka Gicumbi, bavuga ko batorohewe n’urugendo rusaga ibirometero icumi bakora bagana ikigo nderabuzima cya Miyove bajya kwivuza kandi ngo barakusanyije amafaranga yo kubaka poste de santé, bityo bagasaba akarere kabafasha kwegerezwa iyo poste de santé.

Aba baturage bavuga ko gukora ibirometero bisaga icumi bagana ivuriro rya Miyove riherereye mu murenge wa Miyove ngo bahabwe serivisi zijyanye n’ubuvuzi, ngo ni kimwe mu byatumye abaturage bo mu kagari ka Mubuga bakusanya imisanzu ngo bashake uko bakwikemurira iki kibazo, ariko ngo bakabwirwa ko amikoro yabaye make, bakabiheraho basaba ubuyobozi bw’aka karere kubafasha kubaka poste de santé nibura mu birometero bitanu, kuko ngo urugendo rurerure bakora bagana ivuriro ari kimwe mu bibashegesha bakarushaho kuremba.

Umwe mu baturage yagize ati:” Kuva aho dutuye tujya kwivuza ni nko mu birometero icumi, noneho aho twashakaga ko yazajya n’abaturage baba baremeje, ni mu birometero bitanu uva aho dutuye tuyibonye bugufi yacu byadushimisha kuko hari abantu bagenda bagafatirwa mu nzira bakabyariramo kubera ivuriro rituri kure.”

Undi muturage na we ati: "Nkuko mugenzi wanjye abivuze hari nk’ibirometero icumi, ugasanga nk’umuntu ugize indwara yihutirwa ako kanya kumugeza ku ivuriro tumugezayo yazahaye , tukaba twifuza rero ko iyo poste de santé bayishyira hafi yacu nko muri ibyo birometero bitanu , kuva aho dutuye kugera aho twifuje ko twayubaka dore ko n’imisanzu twasabwe twayitanze.”

Akimara kumva ko abaturage bakora urwo rugendo kandi baratanze imisanzu yabo ngo hubakwe poste de santé yunganira ivuriro rya Miyove, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Miyove gukora uko bushoboye bukihutisha iyubakwa ry’iyo poste de santé ku buryo uyu mwaka ugomba kurangira nayo yuzuye.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal yagize ati:” Ni ukwihutisha, noneho niba mu murenge ari cyo bashyize imbere, aricyo bahaye agaciro (priorite) bakagishyira imbere muri uyu mwaka na cyo kigakorwa, kubera ko ibikenewe aba ari byinshi ariko burya iyo bicaye nyuma yo guhiga bakagombye kureba uburyo batondekanya ibikorwa binini bakeneye mu murenge, ubwo nibashyira imbere iyo poste de santé nta kabuza uyu mwaka uzarangira nayo yuzuye.”

Ubusanzwe poste de santé zubakwa n’abaturage ubwabo byaba ngombwa bakaba bahabwa ubufasha n’inzego zitandukanye.

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo