Gasabo igiye guha ubuhumekero agace kazwi nka Bannyahe

4

Agace kazwi nka Bannyahe mu Karere ka Gasabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangaje ko bugiye gushaka uburyo bwo gutunganya agace kubatse mu buryo bw’akajagari kazwi nka Bannyahe, kari i Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

Aka gace kakunze kuvugwaho kugira abaturage benshi ariko kakarangwa n’isuku nke ndetse n’urugomo rwa hato na hato.

Byavuzwe kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’itangazamakuru hagaragazwa ibiri gukorwa mu ngengo y’imari ya 2016/2017 ndetse hanatangwa ibitekerezo by’ibyazakorwa mu mwaka wa 2017/2018.

Mberabahizi Raymond Chretien , Visi Meya w’Akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu yavuze ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bazagerageza gusukura no guha ubuhemekero ako gace.

Yavuze ko uburyo ako gace kameze kuri ubu hagize ikibazo kihaba cyaba icy’umutekano cyangwa ikindi gisaba ubutabazi, ngo byagorana kuhagera kuko nta nzira zigaragara zirimo.

Yagize ati “Wenda nitutanabasha kubatuza ahandi, tuzahafungure.Turashaka kuhatamurura ku buryo n’ushaka ubutabazi abona aho aca.”

Ubwo buryo buzakoreshwa ngo harimo gucamo inzira zigaragara ndetse no kuhasukura.

Ngo iyo ni imwe mu nzira zizakoreshwa mu gihe hagishakishwa uko abatuyemo bazimurirwa ahandi cyangwa hagatunganywa mu buryo bugezweho.

Mu minsi ishize ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yaganiraga n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali, hashakishwa umuti urambye wo guca utujagari tuvuka umunsi ku munsi, yavuze ko Bannyahe ari agace gahangayikishije cyane.

Yagize ati “N’ako kajagari ka za Nyarutarama, sinzi ko hari hanashira imyaka 15 kubatswe, niba atari icumi gusa.Kubatswe abayobozi bahari. Ubu kabaye ikibazo kuko nta wushobora no kuhagera. U Rwanda tugezemo ntabwo ari urwo umuntu ajya mu rugo rwe asesera.”

Bannyahe ituwe n’abaturage ahanini batunzwe n’imirimo iciriritse ndetse n’ubucuruzi buciriritse.


Visi Meya Mberabahizi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Nimukajagaripe ariko babashakire aho babimurira hasebya nyarutarama pe nabayobozi bahayobora babigiramo uruhare inzu zizamuka buri munsi nange nagezeyo ndumirwa biragaragara!!!

  2. Nimukajagaripe ariko babashakire aho babimurira hasebya nyarutarama pe nabayobozi bahayobora babigiramo uruhare inzu zizamuka buri munsi nange nagezeyo ndumirwa biragaragara!!!

Tanga Igitekerezo