Dr. Kitu Mohamed arasobanura uko avura uburemba n’ikibutera

8

Umuganga uvura zimwe mu ndwara zifata ingingo z’umubiri zirimo n’imyanya ndagitsinda idakora neza, aravuga ko avura izo ndwara akoresheje gukangura imitsi y’umubiri iba idakora neza iba yarasinziriye ituma abagabo bacika intege igihe cyo gutera akabariro cyangwa ntibanabishake.

Uyu Muhamed Kitu, avuga ko avura indwara zitandukanye zifata ingigo z’umubiri ahanini zitewe n’umunaniro w’umubiri cyangwa umunaniro wo mu bwonko ndetse n’iziterwa n’imirire mibi harimo n’indwara zikomeye nka diyabete z’izindi zitandura.

Imwe mu ndwara uyu mugabo avura ngo harimo n’uburemba ku bagabo badashobora gutera akabariro yaba yarigeze kubikora cyangwa atarabyigeze nk’uko abivuga ati: ”Urugero umuntu ashobora kuba ari ikiremba, ashobora kuba imyanya ye myibarukiro idakora neza kandi cyera yarakoraga, icyo gihe noneho kubera imirire yawe n’uburyo wifata bikagenda bigabanuka abo ngabo nshobora kubakangura izo ngingo zikongera zigakora.”

Dr. Kitu avuga ko akoresha uburyo bwo gukangura imitsi mu kuvura izi ndwara ati:”bakora reflexiology mu kirenge, burya imitsi yawe yose ituruka ku mubiri wawe ihurira hasi mu kirenge, imitsi yose iva mu myanya ndangagitsina yawe ihurira mu kirenge no ku bigaganza, abaganga baba babizi ko imitsi yose iva ku dusabo tw’intanga ihurira aha"

Yakomeje agira ati: "naho ubwo buryo bwo kugenda bakangura iyo mitsi ni bwo dukoresha, iyo bakoze ubwo buryo nk’inshuro enye cyangwa eshanu ingingo zawe zitangira kugenda zikanguka, wowe iyo usubiye mu rugo iwawe uri kumwe n’umugore wawe ni bwo utangira kugenda wumva impinduka zitangiye kugenda ziza.”

Dr. Kitu avuga ko uburemba buza umuntu akuze buterwa n’imirire mibi ndetse n’umwanda

Yagize ati:” icyintu cya mbere ni umwanda mwishi uba uri mu mubiri , udusabo tw’intanga twawe dushobora gucika intege kubera ibinure byinshi, bishobora guturuka no ku mirire, uko urya mu buzima busanzwe. Abagabo ikintu bagomba kwirinda ni amasukari n’ibintu by’amavuta kuko ni bimwe mu bintu 2 bituma imyanya myibarukiro icika intege vuba cyane .“

Uyu muganga avuga ko avura indwara nyinshi zifata ingingo z’umubiri akenshi zivuye ku munaniro (stress) n’ibinya, pararize ndetse n’indwara zo mu mutwe harimo n’ihungabana . Dr. Kitu avuga ko kuvura izi ndwara yifashisha uburyo busazwe bwo kwita ku mubiri bwitwa reflexiology (gukangura umubiri).

Uyu muganga ngo anakoresha imiti ituruka mu bimera n’ibiribwa akura mu bihugu bitandukanye nk’uko abisobanura agira ati:”Ibindi bintu dukoresha ni imiti ikomoka ku bimera n’ibiribwa nk’imbuto, dukoresha ibintu byishi biva mu bihugu bitandukanye nk’Ubwongereza, Amerika, Ubuhinde, Hongkong n’ahandi atari ibyatsi uvuga ngo ugiye kuvuguta, oya! ni imiti itunganyije neza.”

Dr. Kitu ngo ubumenyi bwo kuvura izi ndwara zibasira ingingo z’umubiri yabwigiye mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa Londre.

Alexis MUSABIREMA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Sizorwarazonyine pe turimubamugannye dufite ibibazo byamaneri nka trapezius na stemoclestemocleido arikope yarafashije cyane turamwishimiye naze afashe abanyarwanda

  2. Murakoze kutubwira inkuru ya Dr kintu nukuli numuganga okomeye. Njewe yanvuye nshigajye ibyumweru 3 nkore ubukwe mpita ncyira neza ubu mfite na bana batatu kandi numugore wange ubu ahora ishimye..... Akolera ku sky hotel na telephone yiwe ni 0784269586

  3. Murakoze kutubwira inkuru ya Dr kintu nukuli numuganga okomeye. Njewe yanvuye nshigajye ibyumweru 3 nkore ubukwe mpita ncyira neza ubu mfite na bana batatu kandi numugore wange ubu ahora ishimye..... Akolera ku sky hotel na telephone yiwe ni 0784269586

  4. Murakoze kutubwira inkuru ya Dr kintu nukuli numuganga okomeye. Njewe yanvuye nshigajye ibyumweru 3 nkore ubukwe mpita ncyira neza ubu mfite na bana batatu kandi numugore wange ubu ahora ishimye..... Akolera ku sky hotel na telephone yiwe ni 0784269586

  5. ibyo avuga nukuri nanjye ndabikoresha mvura abafite ibyo bibazo bitandukanye byimitsi.nanjye nitwa Eric nkaba umwe mubaganga babikora njye mvurira Burundi Bujumbura mugasenyi kuri eccossat.Niba ufite izondwara murwanda egera muganga kintu ,niba uri Burundi egera muganga eric agufashe murakoze contact ( 25779941857)

Tanga Igitekerezo