Bwa mbere mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo kubaga abatanyuzwe n’uko baremwe

12

Bwa mbere mu Rwanda, ibitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal) byatangiye gahunda yo gutanga serivisi yo kubaga abantu batanyuzwe n’imiterere y’imibiri yabo.

Nk’uko tubikesha itangazo ibi bitaro byashyize kuri Twitter, iyi serivisi yatangiye gutangwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeli 2016 ikaba igamije guha imiterere n’uburanga bwiza abantu bazayigana,bizakorwa n’itsinda ry’abaganga b’inzobere bayobowe na Dr Charles Furaha.

Abazajya babagwa ni abashaka ko inda zabo zigabanuka (Abdominoplasty) abashaka kugira iminwa mito cyangwa minini( liposuction) abashaka amabere y’imitemeri (Mastopexy) abashaka ko amabere yabo aba mato cyangwa abyimba, abagabo bashaka ko ibituza byabo byaguka (Gynecomastia) kugabanya amatwi, kongera ubunini bw’ikibuno n’ibindi.

Ubu buryo ngo buzajya bwishyurwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amanyarwanda.

Kubagwa mu rwego rwo guhindura imiterere y’umubiri (plastic surgery) ni ibintu bikorwa cyane mu bihugu byateye imbere, by’umwihariko ku bantu b’ibyamamare batanyuzwe nuko basa cyanwga se uko ibice byabo by’umubiri biteye.

Bamwe mu bantu bakomeye bagiye bahindura uko bari bateye harimo nka Michael Jackson, Madona, Enrique Eglesias, Kim Kardashian, Nick Minaj n’abandi.

Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko buri mwaka muri Amerika hinjizwa akayabo ka miliyoni 10 z’amadolri avuye muri Plastic Surgery.

Umuryango wita ku bijyanye no kubaga hagamijwe guhindura imiterere y’umubiri muri Amerika (American Society for Aesthetic Plastic Surgery) watangaje ko nibura buri mwaka 30 % by’abagore bari hagati y’imyaka 19 na 34 muri Amerika bakoresha ubu buryo bagamije kuba beza kurushaho.

Nubwo plastic surgery ari uburyo bugezweho, hari zimwe mu ngaruka zishobora kuba k’ uwabukoresheje.

Ikinyamakuru healthline kivuga ko abakoresha ubu buryo akenshi bakunze kurwara utubyimba twipfunditsemo amaraso (Hematoma), ndetse hari n’abasubira kwa muganga kutwivuza.Ubu buryo kandi bushobora kuba inzira yo kwandura izindi ndwara (infection).

Plastic surgery kandi ishobora gutera kwipfundika kw’amaraso mu mitsi (Deep vein thrombosis,DVT). Ibi ngo bikunze kuba mu mitsi y’amaguru, iyo ayo maraso yari yibumbiye hamwe aturitse, aragenda akajya mu bihaha bikaba byanatuma umuntu apfa.

Uretse kuba abantu bashobora kukwibazaho kubera ko wahinduye imiterere y’umubiri, Plastic surgery ngo hari ubwo uwayikoresheje atongera gufatwa n’ikinya igihe agize ikindi kibazo cyatuma bamubaga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 12

  1. Mamawe Imana indinde kwihindura gusa isi irigushirana nivyayo gusa ubgobgenge Imana ibgita ubupfu Mana ndinda ukowashushanije mubiganza vyawe birampagije ngaho nzabandeba

  2. Mamawe Imana indinde kwihindura gusa isi irigushirana nivyayo gusa ubgobgenge Imana ibgita ubupfu Mana ndinda ukowashushanije mubiganza vyawe birampagije ngaho nzabandeba

  3. Mamawe Imana indinde kwihindura gusa isi irigushirana nivyayo gusa ubgobgenge Imana ibgita ubupfu Mana ndinda ukowashushanije mubiganza vyawe birampagije ngaho nzabandeba

  4. Ariko rwose nakaatazaza muzakaza ubwose iyo services harabayigana da?ayomafaranga mumwana wokuyatanga nayafashisha abakene cyakora Nyagasani azatubaza byishi

  5. 1 | 2

Tanga Igitekerezo