Kwamamaza

UBUZIMA

Bugesera : Bibasaba kurara bagenda kugira ngo bagere kwa muganga hakiri kare

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Bugesera : Bibasaba kurara bagenda kugira ngo bagere kwa muganga hakiri kare

Abaturage batujwe mu murenge wa Juru akarere ka Bugesera baravuga ko n’ubwo batujwe mu mazu meza bagifite ikibazo cyo kuba ahantu hatari ibikorwa remezo bihagije byiganjemo cyane kutagira ivuriro.

Nyuma yo kwimurwa ahuzubakwa ikibuga cy’indege mu karere ka Bugesera bakajya gutuzwa mu murenge wa Juru akarere ka Bugesera , bamwe mu baturage bimuwe baravuga ko n’ubwo batujwe mu mazu meza cyane, nta bikorwa remezo bihagije byabegerejwe ariko bakaba bahangayikishijwe cyane no kuba nta vuriro bafite hafi ku buryo bibagora kubona ubufasha mu kwivuza ku buryo bworoshye.

Aba baturage bose bahuriza ku kibazo cyo kutagira ivuriro hafi ya bo ku buryo ngo bakora urugendo rw’amasaha atatu bajya ku ivuriro riri ahitwa ku Kabagore uvuye aho batuye.

Umwe mu baganiriye na Makuruki.rw yagize ati:” Urabona hano nta vuriro dufite ni ikibazo kitubangamiye mu buryo bukomeye ku buryo abarembye badashobora kwigeza ku ivuriro riri ahitwa ku Kabagore aho dukoresha amasaha atatu n’amaguru kugira ngo tugereyo.”

Aba baturage bagaragaza ko bishimiye aho batujwe mu mudugudu gusa bagasaba ko bahabwa ivuriro mugihe kuko igihe gishize bitarakorwa byabagabanyirije icyizere.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel na we yemera ko iki kibazo gihari koko ariko akavuga ko bahereye kuguha aba baturage umuhanda ibindi na byo bikaba biri muri gahunda ya vuba.

Yagize ati:” Erega buriya ntabwo ibintu byose byabonekera rimwe! Nibihangane turabizi twahereye kuri bimwe n’ibindi ni vuba bikabageraho.”

Uyu mudugudu utuwemo n’imiryango ibarirwa muri 62 yose yavuye ahazubakwa ikibuga cy’indege ,n’ubwo bashima ko bahawe amazu meza yo kubamo ndetse n’amatungo arimo n’inka ,basaba ko bakwegerezwa n’ibikorwa bindi birimo nk’amazi ivuriro n’amashuli.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

  • ntezimana pascal Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano nibyorwose natwe tuhasanze biratugora kubanta vuriro amazi umuhanda nikibazo kidukomereyecyane

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza