Kwamamaza

UBUZIMA

Dore bimwe mu bitera ikirungurira n’uburyo bwo kucyirinda

Yanditswe

kuya

na

UWIMBABAZI Eric
Dore bimwe mu bitera ikirungurira n’uburyo bwo kucyirinda

Ikirungurira ni uburibwe bumeze nko gushya buturuka mu gifu bwumvikanira mu gituza ndetse rimwe na rimwe bukaba bwanakomeza kumvikanira no mu bindi bice nko ku ijosi cyangwa mu muhogo bitewe n’impamvu nyamukuru yateye iki kibazo.

Ikirungurira giterwa na aside (acide) iba mu gifu yitwa “Acide Chloryhydrique(HCl)” izamuka mu byo umuntu aba yariye (gastric reflux) igasohokamo igatwika izindi ngingo ziri hejuru y’igicamakoma ari na ho uburibwe bwumvikanira.

Ikirungurira ni indwara ikunze kugaragara igihe gito nyuma yo kurya, iyo umuntu yariye ibiryo birimo aside nyinshi nk’ibishyimbo, ibiryo birimo amavuta menshi, ibirimo inyanya cyangwa sositomate (sauce tomate) nyinshi, imitobe y’amacunga n’indimu, urusenda, shokola, inzoga, ibyo kunywa ibirimo kawa n’ibindi.

Kuryama ukirangiza kurya, kuryama ucuramye (amaguru ari hejuru cyane ugereranije n’umutwe), kwambara imyenda ihambiriye cyane, kurya ibiryo byinshi cyane, indwara y’igifu no kuruka na byo ni bimwe mu bishobora gutera ikirungurira.

Iyi ndwara igaragara kandi nijoro iyo wicuye kuri bamwe no ku bagore batwite bitewe n’imihindagurike y’imisemburo y’umubiri (hormones) ishobora kongera iyo aside bigatera icyo kibazo.

Ubu ni uburwayi bukira bitewe n’ingamba umuntu afata harimo kwirinda gukoresha kenshi ibiribwa byavuzwe haruguru igihe ukunda kugira iki kibazo kuko akenshi umubiri uba utabyishimiye.

Ni ngombwa kandi ko wirinda guhaga cyane. Aha ushobora guhitamo karya kenshi aho kubirira rimwe (few meal planning tips), kwirinda kunama umaze kurya no kwirinda imyitozo isaba kunama cyane.

Izindi nama zitangwa mu rwego rwo kwirinda ikirungurira harimo kwirinda kurya ibiryo byinshi, kugabanya ikigero cy’amavuta mu ifunguro rya buri munsi, kuryama byibuze nyuma y’amasaha abiri urangije kurya n’ibindi.

Kuba indwara y’ikirungurira ishobora kugirana isano n’izindi ndwara nka kanseri yo mu muhogo, indwara y’igifu n’izindi, kugana muganga igihe bikomeje ni imwe mu nama zigirwa abahura n’iki kibazo kenshi.

IBITEKEREZO

  • Callixte Kayihura Yanditse:

    Murakoze kuba muduhaye inama ku Kirungurira, nkimaranye iminsi itari mike ariko noneho ngiye gusenga Imana icyirukane mu mubiri wanjye burundu.

  • ado Yanditse:

    murakoze cyane tu

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza